• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

radiotv10by radiotv10
31/12/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye
Share on FacebookShare on Twitter

Igihugu cya Mali n’icya Burkina Faso, byashyize hanze amatangazo y’ibyemezo bishobora gufata byo kwihimura kuri Leta Zunze Ubumwe za America zabishyize ku rutonde rw’ababituye batemerewe kujyayo, aho byagaragaje ko Abanyamerika na bo bashobora kubuzwa kubikandagiramo.

Ibi byemezo bikubiye mu matangazo yashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ukuboza 2025, na za Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’ibi Bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika.

Aya matangazo yagaragaje impinduka iheruka mu mubano utari mwiza hagati ya za Guverinoma z’ibi Bihugu biyobowe n’igisirikare ndetse na Leta Zunze Ubumwe za America.

Ku ya 16 Ukuboza, Trump yongereye ibindi bihugu 20 ku rutonde rw’ibitemerewe guhabwa Visa yerecyeza muri America, birimo Mali, Burkina Faso na Niger, biyobowe n’ibisirikare kandi byashinze Umuryango w’ibihugu by’akarere, Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga ya Mali, mu itangazo ryayo, yagize iti “Dukurikije ihame ryo kwishyira hamwe, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga iramenyesha abanyagihugu umuryango mpuzamahanga ko, vuba aha, Guverinoma ya Repubulika ya Mali izashyira mu bikorwa amabwiriza amwe n’amategeko ku Banyamerika nk’ayashyizweho na America ku Banya-Mali.”

Irindi tangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Burkina Faso, Karamoko Jean-Marie Traoré, na ryo ryavuze nk’ibi bya Mali, aho rivuga ko uko America yafashe icyemezo ku Banya-Burkina Faso, n’Abanyamerika na bo bagomba gushyirwaho icyemezo nka kiriya kuri iki Gihugu cya Burkina Faso.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America, byatangaje ko ibitero bihoraho by’imitwe yitwaje intwaro bikunze kugaragara muri biriya Bihugu, ari bimwe mu byagendeweho ababituye babuzwa kongera kujya muri America.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + twenty =

Previous Post

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Next Post

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.