Igihugu cya Mali n’icya Burkina Faso, byashyize hanze amatangazo y’ibyemezo bishobora gufata byo kwihimura kuri Leta Zunze Ubumwe za America zabishyize ku rutonde rw’ababituye batemerewe kujyayo, aho byagaragaje ko Abanyamerika na bo bashobora kubuzwa kubikandagiramo.
Ibi byemezo bikubiye mu matangazo yashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ukuboza 2025, na za Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’ibi Bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika.
Aya matangazo yagaragaje impinduka iheruka mu mubano utari mwiza hagati ya za Guverinoma z’ibi Bihugu biyobowe n’igisirikare ndetse na Leta Zunze Ubumwe za America.
Ku ya 16 Ukuboza, Trump yongereye ibindi bihugu 20 ku rutonde rw’ibitemerewe guhabwa Visa yerecyeza muri America, birimo Mali, Burkina Faso na Niger, biyobowe n’ibisirikare kandi byashinze Umuryango w’ibihugu by’akarere, Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga ya Mali, mu itangazo ryayo, yagize iti “Dukurikije ihame ryo kwishyira hamwe, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga iramenyesha abanyagihugu umuryango mpuzamahanga ko, vuba aha, Guverinoma ya Repubulika ya Mali izashyira mu bikorwa amabwiriza amwe n’amategeko ku Banyamerika nk’ayashyizweho na America ku Banya-Mali.”
Irindi tangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Burkina Faso, Karamoko Jean-Marie Traoré, na ryo ryavuze nk’ibi bya Mali, aho rivuga ko uko America yafashe icyemezo ku Banya-Burkina Faso, n’Abanyamerika na bo bagomba gushyirwaho icyemezo nka kiriya kuri iki Gihugu cya Burkina Faso.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America, byatangaje ko ibitero bihoraho by’imitwe yitwaje intwaro bikunze kugaragara muri biriya Bihugu, ari bimwe mu byagendeweho ababituye babuzwa kongera kujya muri America.
RADIOTV10











