Wednesday, December 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Hamenyekanye aho kurangiriza umwaka no gutangirira umushya uri mu byishimo muri Kigali

radiotv10by radiotv10
31/12/2025
in IMYIDAGADURO
0
Hamenyekanye aho kurangiriza umwaka no gutangirira umushya uri mu byishimo muri Kigali
Share on FacebookShare on Twitter

Hatangajwe ahantu hazaturikirizwa ibishashi mu rwego rwo kwishimira umwaka mushya wa 2026 ubura amasaha ngo ugere, harimo aho abantu bateganyirijwe guteranira, bakarangiza umwaka wa 2025 bakanatangira undi mu byishimo.

Aha hantu hashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwamenyesheje abantu bose ko “mu rwego rwo kwishimira umwaka mushya, muri Kigali Yacu hazaturikirizwa urufaya rw’ibishashi (fireworks)” ahantu hanyuranye.

Hari ahantu hane hagenewe abantu bose bashobora kureba ibyo bishashi, harimo ku Biryo by’Umujyi wa Kigali (City Hall), kuri Kigali Pelé Stadium, kuri Canal Olympia no kuri Kigali Heights.

Hari kandi ahandi hantu hane, haturikirizwa ibishashi bigenewe abashyitsi baho, ari ho; kuri Hôtel des Mille Collines, kuri Atelier du Vin, kuri Serena Hotel, ndetse no KCC Parking.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko ibi “Bikorwa mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2025 rishyira ku wa 1 Mutarama 2026 i saa sita z’ijoro.”

Bukagira buti “Ubuyobozi burabamenyesha ko ibi ari ibikorwa byateguwe neza, bigamije kwishimira umwaka dusoje no kutwinjiza mu mwaka mushya.”

Uretse ituritswa ry’ibishashi (fireworks) kandi, mu Mujyi wa Kigali hateganyijwe ibikorwa byo gufasha Abaturarwanda gusoza umwaka no gutangira undi mu byishimo, birimo icyiswe ‘The Last Night’ kibera mu mbuga ya Kigali Convention Center giterezanyijwe amatsiko na benshi cy’umuhanzi Kevin Kade yatumiyemo umuhanzi w’ikirangirire mu karere, Ali Kiba wamaze no kugera mu Rwanda.

Hari kandi ibirori bibera muri parikingi ya Kigali Pele Stadium, biza kuba birimo abahanzi nka Bull Dogg na mugenzi we Amag The Black, n’Umuhanzikazi Marina.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + 4 =

Previous Post

Hari abafashwe mu iperereza ku bantu bane bapfuye nyuma yo gusangira inzoga

Next Post

Umunyamategeko waregwaga gusambanya umukobwa waburanye mu rubanza rwigeze kurangwa n’impaka yafatiwe icyemezo

Related Posts

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

by radiotv10
31/12/2025
0

Nzayisenga Modeste uzwi nk'Umupfumu Rutangarwamaboko, yahanuye umubyeyi w’umwana umwe, Uwicyeza Pamella akaba umugore w’umuhanzi The Ben wagaragaye yambaye umwenda ugaragaza...

Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

by radiotv10
30/12/2025
0

Ishami rya Polisi ya Nigeria Rishinzwe umutekano wo mu muhanda (FRSC) ryemeje ko umuvuduko ukabije no kunyuranaho ari byo byateje...

Abahanzi barimo uw’ikirangirire muri Afurika bazafasha Abanyakigali kurangiza umwaka bahasesekaye

Abahanzi barimo uw’ikirangirire muri Afurika bazafasha Abanyakigali kurangiza umwaka bahasesekaye

by radiotv10
30/12/2025
0

Abahanzi Ali Kiba wo muri Tanzania uri mu bafite izina rikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, na Shaffy; bageze mu Rwanda kwitegura...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Abarimo umunyamakuru ‘Djihad’ bakurikiranyweho amashusho y’urukozasoni baragaruka imbere y’Urukiko

by radiotv10
29/12/2025
0

Abantu bane barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, bakurikiranyweho gusakaza amashusho y'urukozasoni y'umuhanzi 'Yampano', baherutse gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by'agateganyo,...

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

by radiotv10
26/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko akurikije uko yabonye Israel Mbonyi yataramiye abantu, uyu muhanzi arenze kuba...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben
IMYIDAGADURO

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

by radiotv10
31/12/2025
0

Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

31/12/2025
Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

31/12/2025
Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Umunyamategeko waregwaga gusambanya umukobwa waburanye mu rubanza rwigeze kurangwa n’impaka yafatiwe icyemezo

31/12/2025
Hamenyekanye aho kurangiriza umwaka no gutangirira umushya uri mu byishimo muri Kigali

Hamenyekanye aho kurangiriza umwaka no gutangirira umushya uri mu byishimo muri Kigali

31/12/2025
Hari abafashwe mu iperereza ku bantu bane bapfuye nyuma yo gusangira inzoga

Hari abafashwe mu iperereza ku bantu bane bapfuye nyuma yo gusangira inzoga

31/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Umunyamategeko waregwaga gusambanya umukobwa waburanye mu rubanza rwigeze kurangwa n'impaka yafatiwe icyemezo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.