• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Hamenyekanye aho kurangiriza umwaka no gutangirira umushya uri mu byishimo muri Kigali

radiotv10by radiotv10
31/12/2025
in IMYIDAGADURO
0
Hamenyekanye aho kurangiriza umwaka no gutangirira umushya uri mu byishimo muri Kigali
Share on FacebookShare on Twitter

Hatangajwe ahantu hazaturikirizwa ibishashi mu rwego rwo kwishimira umwaka mushya wa 2026 ubura amasaha ngo ugere, harimo aho abantu bateganyirijwe guteranira, bakarangiza umwaka wa 2025 bakanatangira undi mu byishimo.

Aha hantu hashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwamenyesheje abantu bose ko “mu rwego rwo kwishimira umwaka mushya, muri Kigali Yacu hazaturikirizwa urufaya rw’ibishashi (fireworks)” ahantu hanyuranye.

Hari ahantu hane hagenewe abantu bose bashobora kureba ibyo bishashi, harimo ku Biryo by’Umujyi wa Kigali (City Hall), kuri Kigali Pelé Stadium, kuri Canal Olympia no kuri Kigali Heights.

Hari kandi ahandi hantu hane, haturikirizwa ibishashi bigenewe abashyitsi baho, ari ho; kuri Hôtel des Mille Collines, kuri Atelier du Vin, kuri Serena Hotel, ndetse no KCC Parking.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko ibi “Bikorwa mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2025 rishyira ku wa 1 Mutarama 2026 i saa sita z’ijoro.”

Bukagira buti “Ubuyobozi burabamenyesha ko ibi ari ibikorwa byateguwe neza, bigamije kwishimira umwaka dusoje no kutwinjiza mu mwaka mushya.”

Uretse ituritswa ry’ibishashi (fireworks) kandi, mu Mujyi wa Kigali hateganyijwe ibikorwa byo gufasha Abaturarwanda gusoza umwaka no gutangira undi mu byishimo, birimo icyiswe ‘The Last Night’ kibera mu mbuga ya Kigali Convention Center giterezanyijwe amatsiko na benshi cy’umuhanzi Kevin Kade yatumiyemo umuhanzi w’ikirangirire mu karere, Ali Kiba wamaze no kugera mu Rwanda.

Hari kandi ibirori bibera muri parikingi ya Kigali Pele Stadium, biza kuba birimo abahanzi nka Bull Dogg na mugenzi we Amag The Black, n’Umuhanzikazi Marina.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + twenty =

Previous Post

Hari abafashwe mu iperereza ku bantu bane bapfuye nyuma yo gusangira inzoga

Next Post

Umunyamategeko waregwaga gusambanya umukobwa waburanye mu rubanza rwigeze kurangwa n’impaka yafatiwe icyemezo

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Umunyamategeko waregwaga gusambanya umukobwa waburanye mu rubanza rwigeze kurangwa n'impaka yafatiwe icyemezo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.