• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

radiotv10by radiotv10
01/01/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026
Share on FacebookShare on Twitter

Mu butumwa busoza umwaka wa 2025, Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko uyu mwaka waranzwe n’urusobe rw’ibyiza n’ibitari byiza, ariko ko ibyiza byaganje ibibi, ndetse abizeza ko ahazaza habakwiriye hashoboka, ariko ko bisaba uruhare rwa buri wese.

Ni mu butumwa Umukuru w’Igihugu yatanze mu ijoro ryo ku munsi wa nyuma wa 2025, kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Ukuboza 2025.

Perezida Kagame yavuze ko uyu mwaka usize Igihugu cy’u Rwanda giteye intambwe igaragara “ariko kandi cyananyuze mu bibazo bitoroshye. Ndashimira Abanyarwanda bose ku bw’icyizere n’ubufatanye mwagaragaje muri uyu mwaka.”

Yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse, bityo ko inshingano zihari ari ukubungabunga amikoro ahari, bikaba bisaba kwishakamo ibisubizo bishya bijyanye n’igihe no kugera ku ntego.

Ati “Ntawundi muntu dukwiye gutegerezaho iterambere n’imibereho myiza yacu. Igishoro kinini kandi cy’agaciro dufite nk’Igihugu ni urubyiruko rushoboye. Ni inshingano zanyu nk’urubyiruko rw’u Rwanda gusigasira ibyo twubatse no kubiteza imbere.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko yizeye ko urubyiruko rw’u Rwanda rwiteguye gukora ibi rwitezweho kandi rukaba rwiteguye gukoresha ibishoboka byose, kabone n’iyo byasaba kwitanga yaba ku giti cyabo ndetse no ku bwitange rusange nk’Abanyarwanda.

Yavuze ko imbogamizi zagiye ziba ku Rwanda zagiye zituma Abanyarwanda bishakamo ibisubizo, zirangira zibabereye amahirwe.

Ati “Kandi twarushijeho gukomera. Ntidukwiye na rimwe kwibagirwa aho twavuye kandi uko ni ko bizakomeza kugira ngo bidufashe kwiyubaka uko tubyifuza.”

Umukuru w’Igihugu kandi yanagarutse ku bikorwa bikomeye u Rwanda rwakiriye muri uyu mwaka, birimo Inama Mpuzamahanga ku Mutekano wa Afurika yabaye ku nshuro yayo ya mbere.

Ati “Ibihe bidasanzwe kandi mu byaranze uyu mwaka wa 2025, ni igihe twakiraga Isiganwa Mpuzamahanga ry’Amagare (UCI 2025). Kwakira iri rushanwa i Kigali ndetse abakinnyi b’abahanga bakaryitabira, byari ishema rikomeye ku Gihugu cyacu.”

Perezida Kagame kandi yagarutse ku masezerano u Rwanda rwasinyanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, y’i Washington, aboneraho gushimira ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za America na Qatar, n’abandi bafatanyabikorwa b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Ati “Intambwe ikomeye mu gukemura mu mizi amakimbirane ahora mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no kugarura umutekano mu karere.”

Yavuze ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa aya masezerano uko yakabaye ariko ko icyashaka kuruhungabanyiriza umutekano n’amahoro, rudashobora kucyihanganira na busa.

Perezida Kagame kandi yizeje Abanyarwanda ko nubwo habayeho byinshi birimo n’ibitari byiza, ariko ahazaza bifuza hashoboka ariko ko hari icyo bibasaba.

Ati “Ahazaza dukwiriye harashoboka. Tugomba kuguma mu nzira nziza tugakomeza kugira icyizere kandi tugakomeza gutera imbere […] buri wese afite uruhare rukomeye kugira ngo tugere ku ntego zacu.”

Yasabye Abanyarwanda kandi ko muri iki gihe bizihiza impera z’umwaka no gutangira undi, bakwiye kwitwararika, bakita ku mutekano wabo n’uw’ababakikije.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 2 =

Previous Post

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

Next Post

Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye

Ijambo rya Perezida w’u Burundi ryumvikanamo ko gushaka umuti w’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikigoye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.