Mu butumwa busoza umwaka wa 2025, Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko uyu mwaka waranzwe n’urusobe rw’ibyiza n’ibitari byiza, ariko ko ibyiza byaganje ibibi, ndetse abizeza ko ahazaza habakwiriye hashoboka, ariko ko bisaba uruhare rwa buri wese.
Ni mu butumwa Umukuru w’Igihugu yatanze mu ijoro ryo ku munsi wa nyuma wa 2025, kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Ukuboza 2025.
Perezida Kagame yavuze ko uyu mwaka usize Igihugu cy’u Rwanda giteye intambwe igaragara “ariko kandi cyananyuze mu bibazo bitoroshye. Ndashimira Abanyarwanda bose ku bw’icyizere n’ubufatanye mwagaragaje muri uyu mwaka.”
Yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse, bityo ko inshingano zihari ari ukubungabunga amikoro ahari, bikaba bisaba kwishakamo ibisubizo bishya bijyanye n’igihe no kugera ku ntego.
Ati “Ntawundi muntu dukwiye gutegerezaho iterambere n’imibereho myiza yacu. Igishoro kinini kandi cy’agaciro dufite nk’Igihugu ni urubyiruko rushoboye. Ni inshingano zanyu nk’urubyiruko rw’u Rwanda gusigasira ibyo twubatse no kubiteza imbere.”
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko yizeye ko urubyiruko rw’u Rwanda rwiteguye gukora ibi rwitezweho kandi rukaba rwiteguye gukoresha ibishoboka byose, kabone n’iyo byasaba kwitanga yaba ku giti cyabo ndetse no ku bwitange rusange nk’Abanyarwanda.
Yavuze ko imbogamizi zagiye ziba ku Rwanda zagiye zituma Abanyarwanda bishakamo ibisubizo, zirangira zibabereye amahirwe.
Ati “Kandi twarushijeho gukomera. Ntidukwiye na rimwe kwibagirwa aho twavuye kandi uko ni ko bizakomeza kugira ngo bidufashe kwiyubaka uko tubyifuza.”
Umukuru w’Igihugu kandi yanagarutse ku bikorwa bikomeye u Rwanda rwakiriye muri uyu mwaka, birimo Inama Mpuzamahanga ku Mutekano wa Afurika yabaye ku nshuro yayo ya mbere.
Ati “Ibihe bidasanzwe kandi mu byaranze uyu mwaka wa 2025, ni igihe twakiraga Isiganwa Mpuzamahanga ry’Amagare (UCI 2025). Kwakira iri rushanwa i Kigali ndetse abakinnyi b’abahanga bakaryitabira, byari ishema rikomeye ku Gihugu cyacu.”
Perezida Kagame kandi yagarutse ku masezerano u Rwanda rwasinyanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, y’i Washington, aboneraho gushimira ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za America na Qatar, n’abandi bafatanyabikorwa b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Ati “Intambwe ikomeye mu gukemura mu mizi amakimbirane ahora mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no kugarura umutekano mu karere.”
Yavuze ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa aya masezerano uko yakabaye ariko ko icyashaka kuruhungabanyiriza umutekano n’amahoro, rudashobora kucyihanganira na busa.
Perezida Kagame kandi yizeje Abanyarwanda ko nubwo habayeho byinshi birimo n’ibitari byiza, ariko ahazaza bifuza hashoboka ariko ko hari icyo bibasaba.
Ati “Ahazaza dukwiriye harashoboka. Tugomba kuguma mu nzira nziza tugakomeza kugira icyizere kandi tugakomeza gutera imbere […] buri wese afite uruhare rukomeye kugira ngo tugere ku ntego zacu.”
Yasabye Abanyarwanda kandi ko muri iki gihe bizihiza impera z’umwaka no gutangira undi, bakwiye kwitwararika, bakita ku mutekano wabo n’uw’ababakikije.
RADIOTV10








