• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida wa Venezuela na Madamu we bagaragaye bacunzwe bidasanzwe muri America boherejwe mu Rukiko

radiotv10by radiotv10
05/01/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Perezida wa Venezuela na Madamu we bagaragaye bacunzwe bidasanzwe muri America boherejwe mu Rukiko
Share on FacebookShare on Twitter

Hagaragaye amashusho agaragaza Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro n’umugore we Cilia Flores bacungiwe umutekano n’abapolisi bajyanywe mu Rukiko rw’i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America nyuma yuko bafatiwe mu Gihugu cyabo.

Nicolás Maduro, yambaye amapingu kandi aherekejwe n’abapolisi bitwaje imbunda, yagaragaye ari kumwe n’umugore we Cilia Flores.

Aba bombi bashinjwa ibyaha bitandukanye by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’intwaro, ari na byo byatumye America yohereza abakomando badasanzwe bakamufatira iwe muri operasiyo idasanzwe.

Urubanza rwa Perezida Nicolás Maduro, ruterejwe n’Isi yose, byumwihariko Abanya-Venezuela bazaba bakurikiriye hafi iburanishwa ry’uyu wahoze abayobora.

Maduro n’umugore we Flores bafatiwe mu rugo rwabo ruri Caracas ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, bahita bajyanwa muri America n’ingabo zidasanzwe zo mu mutwe kabuhariwe uzwi nka Delta Force.

Ni mu gihe ifatwa ry’uyu Mukuru w’Igihugu cya Venezuela, rikomeje kwamaganirwa kure n’amahanga byumwihariko, Ibihugu bisanzwe ari ibifatanyabikorwa bya Venezuela, birimo u Bushinwa, na Irani, bisaba ko America irekura Maduro.

Ni mu gihe Perezida mushya wa Venezuela Delcy Rodríguez agomba kurahira imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’Igihugu kugira ngo asimbure Maduro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − five =

Previous Post

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we General Doumbouya watsinze amatora muri Guinea

Next Post

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.