Friday, January 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo abantu bakeka ku mugore wasanzwe yapfiriye muri ‘Logde’ y’ahazwi nka ‘Sodoma’ muri Kigali

radiotv10by radiotv10
07/01/2026
in MU RWANDA
0
Icyo abantu bakeka ku mugore wasanzwe yapfiriye muri ‘Logde’ y’ahazwi nka ‘Sodoma’ muri Kigali
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore bivugwa ko yicuruzaga, yasanzwe munsi y’igitanda yapfuye muri Lodge iherereye ahazwi nka Sodoma mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, bikaba bikekwa ko yaba yarishwe n’abagabo babiri baherukanaga kubabonana.

Umurambo w’uyu mugore witwa Ingabire Nadine, wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Mutarama 2026 muri iriya nzu yifashishwa n’abashaka kuruhuka iherereye mu Mudugudu wa Marembo mu Kagari ka Kanserege mu Murenge wa Gikondo.

Bamwe mu baturage bo muri aka gace, bavuga ko nyakwigendera yari asanzwe yicuruza [ibizwi nk’uburaya], ndetse ko yari yagiye muri iriya lodge ajyanywe n’abifuzaga ko baryamana.

Umurambo we wabanje kubonwa n’umwe mu bakozi b’akabari k’iriya logde, wawubonye agahita atabaza abari aho, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bari bahari.

Yagize ati “Yagarutse ataka, ngo umuntu arapfuye, ngiye bakinguyeho gato ndungurutsemo, sinzi ukuntu narebye munsi y’igitanda mbona aryamemo yubitse inda.”

Aba baturage bavuga ko umurambo wa nyakwigendera wari uzirikishije ishuka ku maguru, ndetse no mu kanwa bigaragara ko havuye amaraso.

Bamwe mu batuye muri aka gace bakeka ko uyu mugore yaba yarishwe n’abagabo babiri bari baherutse kubabonana bari kumwe baninjiranye muri icyo cyumba bamusanzemo yapfuye.

Amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera kandi yanemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, wavuze ko uru rwego kimwe n’urw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB bihutiye kuhagera.

Ati “Iperereza ryatangiye ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe. Ndetse ibikorwa byo gushakisha ababikoze byatangiye.”

Abatuye muri aka gace bavuga ko hasanzwe hakorerwa ibikorwa by’uburaya, binatuma hari igihe hagaragara urugomo ruterwa n’abanywi baba bari no muri izo ngeso mbi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − nine =

Previous Post

The Hidden Signs of Mental Exhaustion People Ignore

Next Post

Shaddyboo wamenyekanyeho gususurutsa abantu ku mbuga nkoranyambaga agarukanye ubutumwa bw’agahinda yanyuzemo

Related Posts

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

by radiotv10
08/01/2026
0

The Secretariat General of the FPR-Inkotanyi party has approved the establishment of a new advisory body composed of senior and...

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

by radiotv10
08/01/2026
0

Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango FPR-Inkotanyi bwemeje ishyirwaho rw’Urwego rushya rw’inararibonye rushinzwe ubujyanama mu Banyamuryango. Ishyirwaho ry’uru rwego, rikubiye mu myanzuro y’Inama...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hasobanuwe uko byagenze ngo haraswe uwakekwagaho ubwicanyi no kuba umujura ruharwa muri Kirehe

by radiotv10
08/01/2026
0

Umusore wakekwagaho ubwicanyi n’ubujura yakoreraga mu bice bitandukanye mu Karere ka Kirehe wari uherutse kwica umumotari akanamwiba moto, yishwe arashwe...

BREAKING: Urubanza rw’uwamenyekanye mu nzego z’ibanze uregwa ibirimo ishimishamubiri ry’igitsina rwashyize mu muhezo

BREAKING: Urubanza rw’uwamenyekanye mu nzego z’ibanze uregwa ibirimo ishimishamubiri ry’igitsina rwashyize mu muhezo

by radiotv10
08/01/2026
0

Iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo mu rubanza ruregwamo Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Sheikh Bahame Hassan wanabaye Umuyobozi w'Akarere ka...

Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

by radiotv10
08/01/2026
0

For many people, earning more money feels like the ultimate solution to financial stress. A salary raise, a new job,...

IZIHERUKA

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko
IBYAMAMARE

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

by radiotv10
08/01/2026
0

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

08/01/2026
AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

08/01/2026
Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

08/01/2026
RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

08/01/2026
FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

08/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Shaddyboo wamenyekanyeho gususurutsa abantu ku mbuga nkoranyambaga agarukanye ubutumwa bw’agahinda yanyuzemo

Shaddyboo wamenyekanyeho gususurutsa abantu ku mbuga nkoranyambaga agarukanye ubutumwa bw’agahinda yanyuzemo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.