• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse

radiotv10by radiotv10
09/01/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ibyo kwitega mu mikino imaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda yagarutse
Share on FacebookShare on Twitter

Imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri volleyball mu bagabo no mu bagore iratangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Mutarama 2026, muri Petit Stade.

Mu bagabo, amakipe yageze ku mukino wa nyuma wa BK Arena Cup, igikombe cyegukanywe na Gisagara VC, aratangira ahura n’amakipe yari yasezereye muri 1/2 cy’iryo rushanwa kugira ngo agere ku mukino wa nyuma.

Gisagara VC yari yegukanye BK Arena Cup izahura na Police VC yari yasezerewe muri 1/2 cy’iryo rushanwa mbere y’uko itsindwa na APR VC ku mukino wa nyuma.

Uyu mukino wa Gisagara VC na Police VC uteganyijwe saa mbiri z’ijoro (20h00) zo kuri uyu gatanu tariki ya 9 Mutarama 2026, ari na wo mukino uzasoza indi yo kuri uwo munsi.

Uyu mukino uzaba wabanjirijwe n’undi ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) uzahuza APR VC na Kepler VC.

Uyu mukino na wo wongeye guhuza ikipe yasezereye indi muri 1/2 cya BK Arena Cup, kuko APR VC yari yasezereye Kepler VC nubwo nayo yaje gutsindirwa ku mukino wa nyuma na Gisagara VC.

Kongera guhura kw’aya makipe byafashwe n’abakunzi ba volleyball nk’amahirwe yo kwihimura ku makipe yari yatsinzwe, bitaba ibyo akongera agasuzugurwa.

Iyi mikino yo mu bagabo izabanzirizwa n’umukino wo mu bagore, aho APR WVC izahura na Kepler WVC guhera saa kumi z’igicamunsi (16h00).

Imikino ibanza (phase aller) yari yasojwe, mu bagabo ari Gisagara VC iyoboye urutonde, ikurikiwe na APR VC, Kepler VC ku mwanya wa gatatu, mu gihe Police VC iri ku mwanya wa kane mu makipe icyenda ari gukina shampiyona.

Icyatunguranye ni REG VC itari mu makipe ane ya mbere, inahanzwe amaso muri iyi mikino yo kwishyura nubwo bigoye kugira ikipe ikura muri enye za mbere, cyane ko nta n’umukinnyi mushya yongeyemo.

Mu bagore, APR WVC ni yo yasoje iyoboye urutonde mu makipe arindwi ari gukina shampiyona, ikurikiwe na Police WVC, Kepler WVC na RRA WVC ku mwanya wa kane.

Uko gahunda iteye

Iyi mikino imaze kwigarurira abakunzi benshi

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + 7 =

Previous Post

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Next Post

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

Why Fashion Trends Always Come Back After Many Years

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.