Lieutenant-Colonel Mak Hazukay Mongba yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Amakuru mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba n’Umuvugizi w’Agateganyo wacyo nyuma y’ihagarikwa rya Maj Gen Sylvain Ekenge uherutse kuvuga imvugo yuzuye ingengabitekerezo y’ivangura rikorerwa abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ishyirwaho rya Lieutenant-Colonel Mak Hazukay Mongba rikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umugaba Mukuru wa FARDC, ryagiye hanze kuri uyu wa Kane.
Lieutenant-Colonel Mak Hazukay Mongba agizwe Umuvugizi w’Agateganyo wa FARDC, nyuma yuko hahagaritswe Maj Gen Sylvain Ekenge wafatiwe iki cyemezo nyuma yo gutangaza imvugo yuzuye amacakubiri.
Sylvain Ekenge yahagaritswe nyuma yuko avugiye kuri Radio na Televiziyo by’Igihugu (RTNC) ko ngo “gushaka umugore w’Umututsikazi muri iki gihe bisaba kwitonda”, aho yabashinje ubuhemu, ngo baca inyuma abagabo babo, bakabyarana n’abo mu bwoko bwabo.
Ni imvugo yamaganiwe kure byumwihariko na bamwe mu bayobozi mu Nzengo Nkuru z’u Rwanda, bavuze ko izi mvugo zihembera urwango rukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, ari zo zikomeje kuba intandaro y’ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC.
Lieutenant-Colonel Mak Hazukay Mongba wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Amakuru n’Umuvugizi w’Agateganyo wa FARDC, aho yari asanzwe ashinzwe Ibikorwa bya Gisirikare n’ubutasi.
Kuva muri Gicurasi 2024, Lieutenant-Colonel Mak Hazukay Mongba yari Umuyobozi Mukuru w’Itumanaho n’Ubukangurambaga akaba n’umuvugizi w’ibikorwa bya Gisirikare bizwi nka Sukola 1, byo guhashya umutwe w’inyeshyamba z’iterabwoba wa ADF, muri Beni na Lubero muri Kivu ya Ruguru.
RADIOTV10











