Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

radiotv10by radiotv10
12/01/2026
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, yatangaje ko abashoferi b’imodoka zitwara abantu benshi nk’ab’izitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, n’izitwara abanyeshuri, ari bo bashyiriweho ibihano biremereye kurusha abandi, kuko ikosa bakora ryagira ingaruka ziremereye cyane kandi kuri benshi.

Mu cyumweru gishize, Inteko Ishinga Amategeko yatoye itegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’umuhanda rivugurura iryo mu 1987, aho iri rishya riteganya ibihano birimo ibiremereye.

Ingingo ya 37 y’iri tegeko, igena ko umuyobozi w’ikinyabiziga utwara ikinyabiziga yarengeje igipimo ntarengwa cya alcohol mu maraso aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 400.000 Frw n’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu, iyo atwaye ikinyabiziga gitwara abantu mu buryo bwa rusange; abanyeshuri; abakozi hamwe; ba mukerarugendo; imizigo irengeje toni 3,5; cyangwa agamije kwinjiza amafaranga.

Iki ni na cyo gihano kiruta ibindi muri iri tegeko rishya, nk’uko bisobanurwa na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore wanavuze impamvu bariya bantu ari bo bashyiriweho kiriya gihano kiruta ibindi muri iri tegeko.

Ati “Umuntu utwara imodoka zitwarira abantu hamwe, uwo muntu ikintu akoze, gishobora kugira ingaruka ziremereye cyane. Hari umuntu utwara abanyeshuri, hari umuntu utwara abakozi, hari umuntu utwara nka Taxi Voiture. Taxi Voiture nubwo itwara abantu bacye ariko itwara abantu bacye bataguhisemo, bafite ikibazo kihutirwa, ntabwo ufite ubumenyi bumenya ngo uyu muntu yanyoye cyangwa ntiyanyoye, bitandukanye n’umuntu utwaye umuryango we, utwaye inshuti ze.”

Dr Jimmy Gasore akomeza agira ati “Abo bantu rero ni bo bonyine bahawe umwihariko, ni na bo bantu bonyine bafite igihano kiremereye muri iri tegeko.”

Minisitiri avuga ko igihano gihabwa aba bantu, ari igifungo kiri hagati y’amezi atatu n’atandatu ndetse n’amande, byombi bitangwa aho kuba Urukiko rwahitamo igihano kimwe nk’uko bivugwa ku bindi bihano. Ati “Bo ntabwo ari kimwe muri ibyo bihano, we arahanwa acibwe n’amande.”

Akomeza avuga ko “Impamvu twabikoze, mu by’ukuri ni ukurengera inyungu rusange kuko nk’uko abantu babibona, ndetse na za modoka zitwara imizigo, impanuka zazo mu by’ukuri ziraduhungabanya cyane, zigira ingaruka ku miryango.”

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, yaboneyeho guha ubutumwa abatwara ibi binyabiziga kumva uburemere bw’akazi kabo, bityo ko bakwiye kwirinda gutwara banyoye ibisindisha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + 2 =

Previous Post

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Next Post

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Related Posts

Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

by radiotv10
12/01/2026
0

USA, China, and Europe in the Battle for Global Dominance. What about Africa? The global economy has entered a new...

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

by radiotv10
12/01/2026
0

Abasore babiri n’umugabo umwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore w’imyaka 47 bamutegeye mu nzira mu ijoro...

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

by radiotv10
12/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Kirambi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, baravuga ko babaruje ubutaka bwabo...

What emotional intelligence means and why it’s important

What emotional intelligence means and why it’s important

by radiotv10
12/01/2026
0

For a long time, intelligence was measured by grades, IQ scores, and how fast someone could solve problems. But in...

Why Some People Are Subject to Harsher Penalties in the New Road Use Law

Why Some People Are Subject to Harsher Penalties in the New Road Use Law

by radiotv10
12/01/2026
0

The Minister of Infrastructure announced that drivers of vehicles carrying many passengers such as public transport vehicles and school buses...

IZIHERUKA

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo
FOOTBALL

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Editorial: The New World Economic Order

Editorial: The New World Economic Order

12/01/2026
Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

12/01/2026
Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

12/01/2026
Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

Impamvu hari abashyiriweho umwihariko w’ibihano biremereye mu itegeko rishya ry’imikoreshereze y’umuhanda

12/01/2026
Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

12/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Indi mpamvu ivugwaho gutuma Amagaju yirukana umutoza mukuru n’abandi bose bayo

Editorial: The New World Economic Order

Uwayoboye Rayon yavuze ibyamubayeho ku munsi yatsindwagaho na APR iyisuzuguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.