Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, yatangaje ko abashoferi b’imodoka zitwara abantu benshi nk’ab’izitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, n’izitwara abanyeshuri, ari bo bashyiriweho ibihano biremereye kurusha abandi, kuko ikosa bakora ryagira ingaruka ziremereye cyane kandi kuri benshi.
Mu cyumweru gishize, Inteko Ishinga Amategeko yatoye itegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’umuhanda rivugurura iryo mu 1987, aho iri rishya riteganya ibihano birimo ibiremereye.
Ingingo ya 37 y’iri tegeko, igena ko umuyobozi w’ikinyabiziga utwara ikinyabiziga yarengeje igipimo ntarengwa cya alcohol mu maraso aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 400.000 Frw n’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu, iyo atwaye ikinyabiziga gitwara abantu mu buryo bwa rusange; abanyeshuri; abakozi hamwe; ba mukerarugendo; imizigo irengeje toni 3,5; cyangwa agamije kwinjiza amafaranga.
Iki ni na cyo gihano kiruta ibindi muri iri tegeko rishya, nk’uko bisobanurwa na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore wanavuze impamvu bariya bantu ari bo bashyiriweho kiriya gihano kiruta ibindi muri iri tegeko.
Ati “Umuntu utwara imodoka zitwarira abantu hamwe, uwo muntu ikintu akoze, gishobora kugira ingaruka ziremereye cyane. Hari umuntu utwara abanyeshuri, hari umuntu utwara abakozi, hari umuntu utwara nka Taxi Voiture. Taxi Voiture nubwo itwara abantu bacye ariko itwara abantu bacye bataguhisemo, bafite ikibazo kihutirwa, ntabwo ufite ubumenyi bumenya ngo uyu muntu yanyoye cyangwa ntiyanyoye, bitandukanye n’umuntu utwaye umuryango we, utwaye inshuti ze.”
Dr Jimmy Gasore akomeza agira ati “Abo bantu rero ni bo bonyine bahawe umwihariko, ni na bo bantu bonyine bafite igihano kiremereye muri iri tegeko.”
Minisitiri avuga ko igihano gihabwa aba bantu, ari igifungo kiri hagati y’amezi atatu n’atandatu ndetse n’amande, byombi bitangwa aho kuba Urukiko rwahitamo igihano kimwe nk’uko bivugwa ku bindi bihano. Ati “Bo ntabwo ari kimwe muri ibyo bihano, we arahanwa acibwe n’amande.”
Akomeza avuga ko “Impamvu twabikoze, mu by’ukuri ni ukurengera inyungu rusange kuko nk’uko abantu babibona, ndetse na za modoka zitwara imizigo, impanuka zazo mu by’ukuri ziraduhungabanya cyane, zigira ingaruka ku miryango.”
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, yaboneyeho guha ubutumwa abatwara ibi binyabiziga kumva uburemere bw’akazi kabo, bityo ko bakwiye kwirinda gutwara banyoye ibisindisha.
RADIOTV10









