Tuesday, January 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

radiotv10by radiotv10
13/01/2026
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Abarwanyi ba AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yongeye gushimangira ko iri Huriro rizaruhuka ari uko ribohoye Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, anahamagarira urubyiruko rw’Abanyekongo kuza gufatanya na ryo.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 12 Mutarama 2026, mu Mujyi wa Goma ubwo yaganiraga n’abayobozi bazwi nk’Abanoteri bo mu bice byabohowe na AFC/M23 byo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Maj Gen Makenga yagejejweho bimwe mu bibazo biri mu bice biyobowe n’aba bayobozi, birimo iby’umutekano ndetse n’ibindi byose bikeneye gukemurwa.

Mu ijambo yagejeje kuri aba bayobozi, Maj Gen Sultani Makenga yavuze ko icya mbere ari umutekano kugira ngo ibindi byose bigerweho, kandi ko igisirikare cya AFC/M23 ari cyo gishyize imbere.

Ati “Nta gihe kinini dufite ubu, ntabwo turagera ku byo twifuza, kandi icyo dukeneye ni inkunga yanyu, dukeneye raporo zanyu, ni yo mpamvu tubashimira. Kandi turabasa gukomeza kudufasha kugira ngo tugere ku mutekano uhamye.”

Yakomeje avuga ko abaturage bakeneye umutekano kuko ari wo ubafasha gutera imbere mu bikorwa byabo bituma banagira imibereho myiza.

Yahamagariye urubyiruko rukomeje gushukwa n’ubutegetsi bwa DRC, byumwihariko Perezida Tshisekedi, ko rukwiye guhumuka amaso, rukaza na rwo gufatanya n’iri Huriro.

Ati “Turabasaba ko baza bakubaka Igihugu dufatanyije. Abiteguye muze kwifatanya n’igisirikare cyacu, cyiteguye gusubiza mu byabo abaturage babikuwemo.”

Yakomeje avuga ko urugendo iri Huriro rya AFC/M23 ririmo rugamije kuzana impinduka, kandi ko intego yaryo, ari ukubigeraho byanga byakunda.

Ati “Urugendo rwacu rwo kuzana impinduka mu Gihugu cyacu, nk’uko abanyapolitiki babivuga, nta gusubira inyuma. Twararutangiye kandi tuzarukomeza kugeza igihe tuzaba twizeye ko Igihugu cyacu cyabohowe, ndetse n’abaturage batekanye.”

Mu minsi ishize kandi, Maj Gen Sultani Makenga, aherutse kuvuga ko urugamba bariho barwana, nta n’umwe ukwiye kumva ko rwarangiye, ahubwo ko ari bwo rugitangira.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + 3 =

Previous Post

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Next Post

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Related Posts

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

by radiotv10
13/01/2026
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Igihugu icyo ari cyo cyose kizakomeza gukorana ubucuruzi na...

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

by radiotv10
13/01/2026
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, guha imbaraga abasanzweyo...

Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri

Twigereyeyo: Amatora muri Uganda yahumuye…Dore uko byifashe habura iminsi ibiri

by radiotv10
13/01/2026
0

Muri Uganda ubu intero n’inyikirizo ntayindi uretse amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba kuri uyu wa Kane tariki 15 Mutarama 2026, yabanjirijwe...

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

by radiotv10
12/01/2026
0

Umutwe w'inyeshyamba uzwi nka Bakata Katanga wakozanyijeho n'igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu mirwano yabereye mu gace...

America yahawe umuburo n’Igihugu iherutse na yo gukanga

America yahawe umuburo n’Igihugu iherutse na yo gukanga

by radiotv10
12/01/2026
0

Mu gihe imyigaragambyo ikomeje kuba hirya no hino muri Iran yinjiraga mu cyumweru cya gatatu, Tehran yatanze umuburo ko izihorera...

IZIHERUKA

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran
AMAHANGA

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

by radiotv10
13/01/2026
0

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

13/01/2026
Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

13/01/2026
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

13/01/2026
Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

Rwamagana: Hari umuhanda abawuturiye bavuga ko kuva wakorwa babonye ucaniwe rimwe gusa

13/01/2026
Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

Ibyo wamenya byabanjirije kwemeza Kandidatire ya Mushikiwabo ishobora gutuma ayobora OIF manda ya 3

13/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Perezida wa America yateguje igisa n'igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida wa America yateguje igisa n’igihano Ibihugu bizakomeza gukorana ubucuruzi na Iran

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Byinshi ku musore wafanaga bikomeye Rayon bivugwa ko yiyahuye kubera gutsindwa n’urwandiko yasize

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.