Umugaba Mukuru w’Abarwanyi ba AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yongeye gushimangira ko iri Huriro rizaruhuka ari uko ribohoye Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, anahamagarira urubyiruko rw’Abanyekongo kuza gufatanya na ryo.
Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 12 Mutarama 2026, mu Mujyi wa Goma ubwo yaganiraga n’abayobozi bazwi nk’Abanoteri bo mu bice byabohowe na AFC/M23 byo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Maj Gen Makenga yagejejweho bimwe mu bibazo biri mu bice biyobowe n’aba bayobozi, birimo iby’umutekano ndetse n’ibindi byose bikeneye gukemurwa.
Mu ijambo yagejeje kuri aba bayobozi, Maj Gen Sultani Makenga yavuze ko icya mbere ari umutekano kugira ngo ibindi byose bigerweho, kandi ko igisirikare cya AFC/M23 ari cyo gishyize imbere.
Ati “Nta gihe kinini dufite ubu, ntabwo turagera ku byo twifuza, kandi icyo dukeneye ni inkunga yanyu, dukeneye raporo zanyu, ni yo mpamvu tubashimira. Kandi turabasa gukomeza kudufasha kugira ngo tugere ku mutekano uhamye.”
Yakomeje avuga ko abaturage bakeneye umutekano kuko ari wo ubafasha gutera imbere mu bikorwa byabo bituma banagira imibereho myiza.
Yahamagariye urubyiruko rukomeje gushukwa n’ubutegetsi bwa DRC, byumwihariko Perezida Tshisekedi, ko rukwiye guhumuka amaso, rukaza na rwo gufatanya n’iri Huriro.
Ati “Turabasaba ko baza bakubaka Igihugu dufatanyije. Abiteguye muze kwifatanya n’igisirikare cyacu, cyiteguye gusubiza mu byabo abaturage babikuwemo.”
Yakomeje avuga ko urugendo iri Huriro rya AFC/M23 ririmo rugamije kuzana impinduka, kandi ko intego yaryo, ari ukubigeraho byanga byakunda.
Ati “Urugendo rwacu rwo kuzana impinduka mu Gihugu cyacu, nk’uko abanyapolitiki babivuga, nta gusubira inyuma. Twararutangiye kandi tuzarukomeza kugeza igihe tuzaba twizeye ko Igihugu cyacu cyabohowe, ndetse n’abaturage batekanye.”
Mu minsi ishize kandi, Maj Gen Sultani Makenga, aherutse kuvuga ko urugamba bariho barwana, nta n’umwe ukwiye kumva ko rwarangiye, ahubwo ko ari bwo rugitangira.
RADIOTV10









