• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera

radiotv10by radiotv10
14/01/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Rayon yagize ibyago ipfusha uwari umaze igihe kinini ayikorera
Share on FacebookShare on Twitter

Dr. Charles Mugemana wari umaze imyaka irenga 30 ari umuganga w’ikipe ya Rayon Sports, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe.

Ni inkuru yatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe, mu itangazo bwashyize hanze bugaragaza iyi nkuru y’akababaro y’urupfu rw’uyu muganga.

Muri ubu butumwa, Ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwagize buti “Ruhukira mu mahoro Dr. Charles MUGEMANA. Imyaka irenga 30 y’ubwitange ukorera Gikundiro, turaha agaciro kandi twishimira ubuzima bwe.”

Dr. Mugemana usanzwe ari n’umubyeyi w’Umuhanzi Queen Cha, yari amaze igihe arembye, kuko yagiye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali muri Nzeri umwaka ushize wa 2025.

Mu kwezi k’Ugushyingo 2025, itsinda ry’abafana b’ikipe ya Rayon Sports rizwi nka Rayon Twifuza, riherekejwe n’uwari Perezida w’iyi kipe, ryasuye Twagirayezu Thaddée, basuye Dr Mugemana Charles wari umaze amezi atatu arwariye muri biriya Bitaro bya CHUK.

Dr Charle Mugemana watangiye kuvura abakinnyi b’Ikipe ya Rayon Sports kuva mu 1995, uretse kuba yakoreraga iyi kipe, yari asanzwe ari n’umukunzi ukomeye wayo.

Mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda muri 2018, Dr Mugemana yavuze ko isano afitanye n’ikipe ya Rayon atari ukuba ari umukozi wayo wari uyimazemo igihe cyose kingana gutyo, ahubwo ko yakuze ari umukunzi wayo.

Icyo gihe yagize ati “Rayon Sports ni ikipe yanjye. Ni iy’i Nyanza hafi y’iwacu. Natangiye kuyireba ndi umwana nkura ndi umukunzi wayo bisanzwe. Nyuma ngiye kwiga, nize ibijyanye n’ubuvuzi ari nabyo byaje gutuma nyizamo nk’umukozi ariko birumvikana naranayifanaga.”

Dr Mugemana yashimiwe n’ubuyobozi ku myaka 30 yari amaze ari umuganga w’iyi kipe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 3 =

Previous Post

Umuhanzi Nyarwanda wavuzweho urukundo na Miss w’u Rwanda yaciye impaka agaragaza umukunzi w’ukuri

Next Post

How Personal Hygiene Affects Confidence

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
How Personal Hygiene Affects Confidence

How Personal Hygiene Affects Confidence

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.