Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Adel Amrouche wari umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, yirukanywe nyuma yo gukorerwa isesengura, rikagaragaza ko atubahirije amasezerano y’akazi.
FERWAFA yatangaje iyirukanwa ry’Umutoza Mukuru w’Ikipe mu itangazo yashyize hanze mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mutarama 2026.
iri tangaro rivuga ko iri Shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda “riramamenyesha Abanyarwanda bose, cyane cyane abakunzi b’umupira w’amaguru, ko Bwana Adel Amrouche yahagaritswe mu nshingano ze nk’umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abagabo.”
FERAFA ikomeza igira iti “Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’isesengura ryimbitse, hagasangwa ko Bwana Adel atubahirije amasezerano y’akazi nk’uko biteganyijwe mu ngingo ya 17.2 y’amasezerano y’umurimo.”
Iri Shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, rivuga ko uyu mutoza yari yarahawe igihe gihagije cyo gukemura ibi bibazo mbere yuko hafatwa iki cyemezo cyo guhagarikwa.
Rigakomeza rigira riti “Turamushimira ku bw’akazi yakoze kandi tumwifurije amahirwe masa muri gahunda ze zo mu bihe bizaza. Andi makuru arebana n’iyi ngingo azabagezwaho mu gihe nyacyo.”
Uyu mutoza w’Umunya-Algeria, yatangajwe nk’umutoza mukuru w’Amavubi, tariki 02 Werurwe 2025, asimbuye Umudage Torsten Frank Spitler, wari urangije amasezerano ye y’umwaka.
Mu mikino itandatu y’amarushanwa, Adel Amrouche yatoje yatsinzwemo ine, atsinda umwe anganya undi. Yatsinzwe na Nigeria 2-0, anganya na Lesotho 1-1, atsindwa na Nigeria 1-0, atsinda Zimbabwe 1-0, atsindwa na Benin 1-0 i Kigali.
Adel Amrouche kandi mu mukino aheruka gutoza, yatsinzwe na Afurika y’Epfo 3-0. Iyi mikino yose ikaba yari iyo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka wa 2026.
Ubwo Ikipe y’Igihugu yari ikubutse muri Afurika y’Epfo, Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice yatangaje ko icyihutirwa atari ukwirukana Umutoza. Yari yagize ati “Umutoza afite amasezerano, ntabwo apfa kwirukanwa. Ugomba kwitondera amasezerano ye, ariko ibishoboka birakorwa.”
RADIOTV10










