• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

radiotv10by radiotv10
14/01/2026
in MU RWANDA
0
Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira
Share on FacebookShare on Twitter

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera ibice binyuranye by’Igihugu cyabibarutse, bakibonera ibyiza bigitatse.

Amb. Busingye yabisangije abantu mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga buherekejwe n’amafoto we na Amb. François Nkulikiyimfura uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, bari mu bice binyuranye by’u Rwanda.

Yavuze ko bari bamaze igihe kinini bifuza gusura bimwe mu bice binyuranye by’iki Gihugu cyabibarutse banahagarariye muri bimwe mu Bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi.

Yavuze ko icyemezo cyo gukora uru rugendo bacyemeje ubwo bari mu birori tariki 08 Mutarama 2026, ubundi hashize iminsi ibiri gusa, inkoka iba ari yo ngoma bahita babishyira mu bikorwa.

Ati “Ku cyumweru tariki ya 11, turi kumwe na Magnas Mazimpaka, umunyamakuru ukomeye, Umuyobozi wa Taarifa, umuhanga mu by’ikoranabuhanga, umugide wa ba mukerarugendo […] hamwe n’umushoferi wacu w’umuhanga, Gilbert Shyaka, mu rugendo rutuje twazengurutse Bugesera, Nyanza, Huye, Rusizi, Karongi, Rubavu, Nyirangarama.”

Yakomeje avuga ko banifuzaga gusura Umujyi wa musange ndetse n’agace ka Bigogwe, ariko ko bitabakundiye, bakaba barabyimuriye ikindi gihe.

Amb. Busingye yakomeje avuga ko ubwo bageraga mu Karere ka Bugesera, banyuzwe n’iterambere ryageze muri aka Karere ndetse n’ibyazamuye imibereho y’abagatuye.

Ati “Ahenshi muri Bugesera harahindutse cyane, hari ibikorwa remezo byinshi, imiturire, ubucuruzi, ishoramari ry’inganda, ubuhinzi, ibigo by’amashuri. Aha turi mu muhanda ugana ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi, aho umuhanda mushya mwiza cyane ugana i Nyanza utangirira. Umupaka uri hafi aho. (ahari isangano ry’umujyi n’abantu benshi) Hanyuma ku kiraro cya Rwabusoro kizwi cyane.”

Yakomeje agira ati “Mu rugendo twakoze tunyura mu cyaro cyiza kandi gishimishije. Tumaze kugera ku muhanda wa Kigali-Huye, twasuye ubucuruzi bwa Stafford Coffee i Nyanza- (Serivisi zabo, ikawa yabo na cake z’ibitoki byo biri ku rundi rwego).”

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza yavuze ko banageze kuri Kaminuza y’u Rwanda ishami ryayo rya Huye, na ho bakareba uburyo yagutse kandi inogeye ijisho.

Amb Busingye na mugenzi we François Nkulikiyimfura batembereye u Rwanda birabanyura
Bari kumwe n’umunyamakuru Magnus Mazimpaka
Bageze mu nzira bafata ka Kawa kabatera morale
Bageze no kuri Kaminuza y’u Rwanda i Huye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − thirteen =

Previous Post

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

Next Post

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.