Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera ibice binyuranye by’Igihugu cyabibarutse, bakibonera ibyiza bigitatse.
Amb. Busingye yabisangije abantu mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga buherekejwe n’amafoto we na Amb. François Nkulikiyimfura uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, bari mu bice binyuranye by’u Rwanda.
Yavuze ko bari bamaze igihe kinini bifuza gusura bimwe mu bice binyuranye by’iki Gihugu cyabibarutse banahagarariye muri bimwe mu Bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi.
Yavuze ko icyemezo cyo gukora uru rugendo bacyemeje ubwo bari mu birori tariki 08 Mutarama 2026, ubundi hashize iminsi ibiri gusa, inkoka iba ari yo ngoma bahita babishyira mu bikorwa.
Ati “Ku cyumweru tariki ya 11, turi kumwe na Magnas Mazimpaka, umunyamakuru ukomeye, Umuyobozi wa Taarifa, umuhanga mu by’ikoranabuhanga, umugide wa ba mukerarugendo […] hamwe n’umushoferi wacu w’umuhanga, Gilbert Shyaka, mu rugendo rutuje twazengurutse Bugesera, Nyanza, Huye, Rusizi, Karongi, Rubavu, Nyirangarama.”
Yakomeje avuga ko banifuzaga gusura Umujyi wa musange ndetse n’agace ka Bigogwe, ariko ko bitabakundiye, bakaba barabyimuriye ikindi gihe.
Amb. Busingye yakomeje avuga ko ubwo bageraga mu Karere ka Bugesera, banyuzwe n’iterambere ryageze muri aka Karere ndetse n’ibyazamuye imibereho y’abagatuye.
Ati “Ahenshi muri Bugesera harahindutse cyane, hari ibikorwa remezo byinshi, imiturire, ubucuruzi, ishoramari ry’inganda, ubuhinzi, ibigo by’amashuri. Aha turi mu muhanda ugana ku mupaka wa Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi, aho umuhanda mushya mwiza cyane ugana i Nyanza utangirira. Umupaka uri hafi aho. (ahari isangano ry’umujyi n’abantu benshi) Hanyuma ku kiraro cya Rwabusoro kizwi cyane.”
Yakomeje agira ati “Mu rugendo twakoze tunyura mu cyaro cyiza kandi gishimishije. Tumaze kugera ku muhanda wa Kigali-Huye, twasuye ubucuruzi bwa Stafford Coffee i Nyanza- (Serivisi zabo, ikawa yabo na cake z’ibitoki byo biri ku rundi rwego).”
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza yavuze ko banageze kuri Kaminuza y’u Rwanda ishami ryayo rya Huye, na ho bakareba uburyo yagutse kandi inogeye ijisho.




RADIOTV10









