Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
14/01/2026
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye, aho yigana na bamwe mu bana yakabereye umubyeyi, ariko ntibimutere ipfunwe, kuko yiyemeje gusubira ku ntebe y’ishuri afite intego.

Dusengimana Isaie w’imyaka, mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru cyitwa Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, yavuze ko yasubiye mu ishuri afite imyaka 38 nyuma yaho barumuna be yabonaga babayeho neza nyuma yo kuminuza.

Uwo mubyeyi w’abana bane yavuze ko ubu yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, ishuri yagarutsemo nyuma y’imyaka 22 kuko yacikirije ari mu wa mbere w’ayisumbuye, arigarukamo mu 2021.

Avuga ko ishyaka ryo kugaruka kwiga yaritewe no kubona abari inyuma ye hari byinshi bari kugeraho babikesha kwiga, ahitamo gusiga umugore n’abana agaruka ku ntebe y’ishuri.

Ati: “Mva mu ishuri ubundi byaturutse ku burwayi aho nkiriye mbona abo twiganaga bagiye mu wundi mwaka nanga gusubiramo. Nakomereje mu bundi buzima ndakura ndetse ndanashaka aho mbyaye gatanu gusa abariho ni 4.

Gukumbura ishuri byagarutse ubwo nitegerezaga uko barumuna banjye barangije kaminuza babayeho neza babikesha kwiga, ngira ipfunwe ry’ukuntu nari imbere yabo nkaba ubu ngaragara nkuciriritse kuri bo.”

Akomeza agira ati: “Ibi byatumye nganiriza umugore n’abana mbabwira ko nsubiye ku ishuri kandi ko nta mikino ngomba kwiga ngatsinda. Nasabye ubuyobozi bw’ishuri buranyemerera ndaza bibanza kungora nk’umuntu waherukaga twiga mu gifaransa ngasanga byarabaye icyongereza ariko ndahatana mbona ndi kubitsinda.”

 

Yahuye n’inzitizi ariko ntiyacika integer

Dusengimana avuga ko atangira kwiga yahuye n’ibimuca intege ariko ntiyadohoka

Ati: “Ubwa mbere n’iwanjye mu rugo cyane ku bana wabonaga ari bo bafite ipfunwe ryo kwakira ukuntu papa wabo ari kwigana n’abana. Ikindi ku ishuri wabonaga abanyeshuri batabyumva ndetse bakeka ko naba mfite ikibazo mu mutwe bakavuga bati reka dutegereze turebe.

Gusa ibi byagiye bitangira gahoro gahoro babona ndakora nkabona amanota meza babona ko dukomezanyije urugendo rw’amasomo kuko mbere bakekaga ko ari agahezo nzarambirwa nkabivamo.”

Mu ngamba afite harimo no gukomeza muri Kaminuza ndetse afite icyizere ko bizamufasha guhindura ubuzima.

Ati: “Mu cyerekezo cyanjye ntabwo ari ugusoreza aha, kuko nababwiye ko nagaruwe no kubona uko abize kaminuza byabafashije. Ubu rero ndiga nitegura gukora ikizamini cya leta ndetse nkazashaka amanota anyinjiza muri Kaminuza. Ngomba kuyiga byanga bikunda.Iyo ntekereza kuri Kaminuza sinjya ndeba imyaka.”

Yongeyeho ati: “Mfite icyizere ko kwiga kaminuza bizamfasha gusaza neza ntekereza umuryango nk’umuntu ujijutse, nkanawukorera ariko ubuzima bugahinduka nkuko n’abandi byakunze.”

Ubuyobozi bw’ishuri ryisumbuye rya APEM Ngarama uwo munyeshuri yigamo buvuga ko bumubonamo icyizere cyo kuzagera ku byo yifuza kuko ibyo akora abikorana imyitwarire myiza no kuba indakemwa.”

Mukamparirwa Claudine uyobora iryo shuri yagize ati: “Umunyeshuri wacu dushima imyitwarire ye aho ubona ko yiga afite icyo ashaka kugeraho. Arangwa n’imyitwarire myiza nk’umunyeshuri ariko akanaba n’umujyanama muri bagenzi be nk’umubyeyi.

Ubushake afite nta kabuza buzatuma intego ze azigeraho kandi natwe nk’ubuyobozi bw’ishuri tumuremamo icyizere tukamwereka ko bishoboka.”

Dusengimana Isaie ashimira cyane ubuyobozi bw’ Igihugu budaheza mu burezi, avuga ko ubundi mu myaka yo hambere hari imyaka warenzaga ukaba utakwakirwa mu mashuri abanza cyangwa ayisumbuye.

Ivomo: Imvaho Nshya

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 2 =

Previous Post

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Next Post

How Personal Hygiene Affects Confidence

Related Posts

How Personal Hygiene Affects Confidence

How Personal Hygiene Affects Confidence

by radiotv10
14/01/2026
0

Personal hygiene may seem like a small part of daily life, but it has a big impact on how we...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

How your daily environment affects your mood (room, light, noise)

How your daily environment affects your mood (room, light, noise)

by radiotv10
14/01/2026
0

Most people think mood comes only from thoughts or emotions. But your daily environment plays a very big role in...

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

Ambasaderi wa America mu Rwanda yasezeweho na Minisitiri Nduhungirehe

by radiotv10
13/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasezeye Eric William Kneedler urangije inshingano ze zo guhagararira Leta Zunze Ubumwe za...

IZIHERUKA

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda
IMYIDAGADURO

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

by radiotv10
14/01/2026
0

How Personal Hygiene Affects Confidence

How Personal Hygiene Affects Confidence

14/01/2026
Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

14/01/2026
Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
How Personal Hygiene Affects Confidence

How Personal Hygiene Affects Confidence

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

How Personal Hygiene Affects Confidence

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.