Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun (FECAFOOT), Samuel Eto’o, yahagaritswe imikino ine n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), azira imyitwarire idakwiye bivugwa ko yagize mu mukino Cameroun yatsinzwemo na Maroc mu Gikombe cya Afurika (AFCON).
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, nubwo FECAFOOT yatangaje ko yamenye icyemezo cyafashwe na komisiyo ishinzwe imyitwarire muri CAF, gihagarika Eto’o imikino ine kandi kikamuca ihazabu ya $20,000, yavuze ko icyo cyemezo kitagaragaza impamvu zisobanutse zagishingiweho hafatwa ibihano.
FECAFOOT kandi yongeyeho ko uburyo bwihuse bwakoreshejwe mu gufata iki cyemezo butera impungenge zikomeye ku byerekeye uburenganzira bwo kuburanishwa mu butabera busesuye.
Ku wa Mbere, CAF yari yatangaje ko itangiye iperereza ku byabaye mu mikino ya ¼ cy’irangiza yahuje Cameroun na Maroc, ndetse na Algeria na Nigeria. Nubwo CAF itavuze ku mugaragaro ibyabaye by’umwihariko mu mukino wa Cameroun na Maroc, icyagarutsweho cyane ni imyitwarire ya Samuel Eto’o, wagaragaye akora ibimenyetso by’uburakari yerekeza kuri mugenzi we wa Maroc, Fouzi Lekjaa, mu gihe Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, na we yari hafi aho.
FECAFOOT yatangaje ko ishyigikiye byimazeyo perezida wayo, kandi ko yiyemeje kujuririra iki cyemezo cyafatiwe perezida wayo kugira ngo ahabwe ubutabera busesuye.
RADIOTV10











