Friday, January 16, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abagororwa barimo n’abahamijwe Jenoside bavuze ibanga ryababereye urufunguzo rwo kubona amahoro

radiotv10by radiotv10
16/01/2026
in MU RWANDA
0
Abagororwa barimo n’abahamijwe Jenoside bavuze ibanga ryababereye urufunguzo rwo kubona amahoro
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bagororwa bagororerwa mu Igororero rya Nyarugenge, barimo abahamijwe gukora Jenoside, bavuga ko inyigisho zatanzwe n’umuryango Prison Fellowship, zatumye bumva akamaro ko kwemera icyaha no gusaba imbabazi, kandi ko aho bazisabiye na bo bumvise imitima yabo ibohotse.

Sezibera Celestin afungiwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yarakatiwe burundu, yavuze ko yabashije gutera intambwe yo gusaba imbabazi abo yahemukiye ndetse na we ubwe akabohoka abikesha inyigisho na Prison Fellowship, impuzamiryango ya Gikirisitu igizwe n’imiryango yo mu Bihugu 126 ku Isi, yibanda ku gufasha abagororwa kwiyunga n’abo bakoreye ibyaha no kongera kwiyumva mu muryango, ndetse n’ibindi bikorwa by’isanamitima n’imibanire myiza mu ngeri zinyuranye.

Sezibera Celestin yagize ati “Mfungwa, kwemera icyaha nakoze byari bingoye. Maze rero gufungwa no kuburana mu nkiko naragoranye kugira ngo mbashe kwemera icyaha cya Jenoside nakoze. Hanyuma rero, maze gukurikirana izi nyigisho za Prison Fellowship zihabwa abagororwa, byatumye nca bugufi, nubwo byari bingoye, ariko nemera icyaha, nkemera mu ruhame ndetse no mu nyandiko.”

Akomeza agira ati “Mu 2019 napfukamye aha ngaha (mu Igororero rya Nyarugenge, Mageragere) nsaba imbabazi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 barazimpa, nkaba mbashimira Imana ibahe umugisha.”

Naho Mukamuranga Esther wakatiwe igifungo cy’imyaka 15 kubera icyaha cy’ubwicanyi, akaba amaze gukoramo imyaka 14, avuga ko na we izi nyigisho zamufashije.

Yagize ati “Nkigera mu igororero, bitewe n’icyaha nari maze gukora, nagize kwiheba; kwiyakira biranga, numva ndiyanze. Natekerezaga uburyo iyo myaka izarangira aho nzajya, numva ari icyaha kinteye ipfunwe ku buryo no kwegera abandi ngo dusabane bitanshobokeraga, nahoraga nigunze.”

Yakomeje agira ati “Haje kuza rero inyigisho zigisha ku rugendo rw’umufungwa n’umugororwa, ntangira kuzikurikirana, zaramfashije bituma numva nigaruriye icyizere. Byatumye numva mu myaka ibiri, ubwo nzaba nsubiye mu buzima busanzwe, nzabasha kugira icyo ngeza ku bo nasize ku buryo bazabona ko nahindutse, ntandukanye n’uko nari meze ninjira mu igororero.”

Umuyobozi mukuru wa Prison Fellowship ku Isi yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bijyanye no kubaka imibereho y’abagororwa.

Yagize ati “Uyu munsi twabonye ibintu bitangaje bishoboka iyo hari abantu bafite icyerekezo, abantu bafite umuhate, n’abagabo n’abagore bashaka impinduka. Ni ingenzi cyane, kandi ndanezerewe cyane kuba ndi hano, kuba narabyiboneye ndetse nkabyumva, kuko nemera by’ukuri ko iki ari igice cyo kubaka igihugu, ni igice cyo gukiza umuryango mugari, ndetse no gusana no kugarura ubuzima ku rwego rw’umuntu ku giti cye no ku rwego rw’umuryango mugari, kandi ni iby’agaciro kuba na njye narabigizemo uruhare.”

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rugaragaza ko kuva mu mwaka wa 2021 kugeza ubu abagera ku bihumbi 2 656, barimo abagabo 1 956 n’abagore 700, bahawe gahunda y’isanamitima.

Andy Corley Uyobora Prison Fellowship yasuye Igororero rya Nyarugenge
Umugorowa Sezibera yavuze uburyo gusaba imbabazi byamubohoye
Na mugenzi we Esther

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + twelve =

Previous Post

Ntabwo tugomba kuba abo kwakira gusa: Minisitiri Mukazayire yahaye umukoro ikipe y’igihugu ya Handball

Next Post

Igisirikare cya Jamaica cyahaye ikaze abasirikare b’u Rwanda 100

Related Posts

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

by radiotv10
16/01/2026
0

Umuti wa Lenacapavir ushobora gufasha umuntu wawutewe kutandura Virusi itera SIDA mu gihe cy’amezi atandatu, uzatangira gutangwa mu Rwanda muri...

Igisirikare cya Jamaica cyahaye ikaze abasirikare b’u Rwanda 100

Igisirikare cya Jamaica cyahaye ikaze abasirikare b’u Rwanda 100

by radiotv10
16/01/2026
0

Ubuyobozi bw’Ingabo za Jamaica bwakiriye itsinda ry’abasirikare 100 mu Ngabo z’u Rwanda bazobereye mu by’ubwubatsi bagiye mu bikorwa byo gufasha...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

by radiotv10
15/01/2026
0

Umusore wo mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza wari ufite ubumuga bwo mu mutwe, wasanzwe yapfuye, aho mu...

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

IZIHERUKA

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye
AMAHANGA

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

by radiotv10
16/01/2026
0

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

16/01/2026
Igisirikare cya Jamaica cyahaye ikaze abasirikare b’u Rwanda 100

Igisirikare cya Jamaica cyahaye ikaze abasirikare b’u Rwanda 100

16/01/2026
Abagororwa barimo n’abahamijwe Jenoside bavuze ibanga ryababereye urufunguzo rwo kubona amahoro

Abagororwa barimo n’abahamijwe Jenoside bavuze ibanga ryababereye urufunguzo rwo kubona amahoro

16/01/2026
Ntabwo tugomba kuba abo kwakira gusa: Minisitiri Mukazayire yahaye umukoro ikipe y’igihugu ya Handball

Ntabwo tugomba kuba abo kwakira gusa: Minisitiri Mukazayire yahaye umukoro ikipe y’igihugu ya Handball

16/01/2026
Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

15/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Igisirikare cya Jamaica cyahaye ikaze abasirikare b’u Rwanda 100

Igisirikare cya Jamaica cyahaye ikaze abasirikare b’u Rwanda 100

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

Iby’ingenzi wamenya ku muti urinda abantu kwandura SIDA byemejwe ko ugiye gutangira gukoreshwa mu Rwanda

Igisirikare cya Jamaica cyahaye ikaze abasirikare b’u Rwanda 100

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.