• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

radiotv10by radiotv10
16/01/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro bya nyuma n’abakinnyi batatu barimo Yannick Mukunzi, Faustin Usengimana na Yves Mugunga, mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka mbere y’uko hatangira igice cya kabiri cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Amakuru agera kuri RADIOTV10 avuga ko Rayon Sports iri hafi kugirana amasezerano n’umukinnyi wo hagati mu kibuga w’Umunyarwanda Yannick Mukunzi, kuri ubu udafite ikipe nyuma yo gusoza amasezerano yari afitanye n’ikipe ya Sandvikens IF yo muri Suwede mu mpera z’umwaka ushize.

Mukunzi aganira n’itangazamakuru ntiyahakanye ayo makuru gusa yemeje ko hari ikipe bari kuganira kandi ko ibiganiro birangira vuba.

Mukunzi si mushya muri Shampiyona y’u Rwanda kuko yakiniye APR FC na Rayon Sports, akaba afite ubunararibonye bukomeye mu kibuga hagati.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru kandi iri gutekereza ku gusinyisha rutahizamu Yves Mugunga, wakiniye amakipe arimo APR FC na Gorilla FC, akaba azwiho gutsinda ibitego ndetse akaba azi neza no gutwara igikombe icyo bisaba nk’imwe mu ntego Rayon Sport ifite .

Undi mukinnyi uri mu biganiro na Rayon, ni myugariro w’inyuma wakiniye Amavubi, Faustin Usengimana, wakuriye mu Irerero rya Rayon Sports mbere yo gukinira amakipe atandukanye arimo APR FC, Police FC, Isonga, ndetse n’amakipe yo hanze y’u Rwanda nka Khaitan SC, Buildcon, Al-Qasim SC na Masafi Al-Wasat SC.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bumaze gusinyisha abakinnyi batandatu (6), biravugwa ko bushobora kongeramo abandi bane (4) mu rwego rwo kongerera imbaraga ikipe bikazabafasha guhangana neza mu mikino yo kwishyura ya shampiyona.

Yannick Mukunzi n’ubundi yigeze gukinira Rayon
Yanakinanye na Faustin Usengimana

Mugunga Yves na we biravugwa ko ashobora kwinjira muri Rayon

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − thirteen =

Previous Post

Hasobanuwe iby’igisasu cyabonetse hafi y’ishuri mu Mujyi wa Kigali

Next Post

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.