Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu bice byitaruye umujyi bavuga ko kubona agakingirizo byorohera abo mu gice cy’umujyi gusa mu gihe bo bibasaba gutegesha amafaranga 500 ngo batubone bigatuma hari abahitamo gukora imibonano mpuzabitsana idakingiye, icyakora ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bukavuga ko mu mezi abiri iki kibazo cyizaba cyakemutse.
Abo mu bice by’icyaro byo mu mirenge ya Gihundwe na Nkanka bagaragaza iki kibazo bavuga ko agakingirizo kabona umwe kagasiba undi kuko n’aho kabonetse bagahendwa cyangwa bakaza i Kamembe mu mujyi bakoze urugendo rudashoborwa na bose.
Iradukunda Claudine w’imyaka 26 ati ‘‘Yego biragoye, dusigaye tunahenze. Kamwe basigaye bakagurisha 500 kandi mbere barakaduheraga ubuntu. Binasaba gutega ukajya mujyi’’.
Ibi ngo bituma abadashoboye kujya mu mujyi birangira bakoze imibonano idakingiye ndetse hakumvikanamo ingaruka zirimo kwandura virusi itera SIDA no gutwara inda zitateganyijwe.
Niyigirimpuhwe Joselyne nawe ati “Nakabuze se rimwe ahubwo? Wajyaga mu mujyi ugasanga ntaduhari wajya kuri butike ukatubura, n’uwo muri kumwe akakubwira ati reka dupfe kwihangana niba nta burwayi ufite nanjye ntabwo mfite. Icyo gihe yari ari kumpa urufaranga rushyushye mbona ntarwitesha, arambwira ngo twiyeranje nk’abantu bakuru nshyiramo kwiyoroshya ngo ntakomereka ubundi dukora ibyo dukora aragenda nanjye ndagenda”.
Kwizera Amos nawe ati “Biragoye nawe wabishatse ninjoro ntago wakwirirwa ujya mu mujyi wakorera aho”.
Mu gihe uru rubyiruko rusaba kwegerezwa udukingirizo mu byaro, Francine Mukakalisa ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rusizi wibutsa urubyiruko ko rutagakwiye kwishora mu busambanyi, ku rundi ruhande atanga icyizere ko mu mezi abairi iki kibazo kizaba cyakemutse.
Ati “Ni ikibazo tuzi, ariko njyewe ubundi ntabwo nagahereye ku gakingirizo, kuko urubyiruko ntirukwiye kwishora mu busambanyi, bakwiye kwifata kugeza igihe bashinze ingo. Ariko nyinye niba byanze ufite umurwayi aramurwaza, Twavuganye na NGO yitwa SFH Rwanda, itwemerera ko ahantu hose izahashyira udukingirizo. Batwijeje ko mu mezi abiri icyo kibazo kiraba cyakemutse kuko nanjye nagiye nkyumva mu mirenge yo mu cyaro”.
Mu gihe uru rubyiruko rugaragaza iki kibazo, imibare itangwa n’inzego z’umuzima mu Rwanda ivuga ko ruri mu byiciro byiganjemo ubwandu bushya , aho 35% by’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA buri mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24, mu gihe ku minsi umwe abantu bagera ku 9 bandura iyi virusi mu Rwanda.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10







