Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

radiotv10by radiotv10
19/01/2026
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe urubyiruko rukangurirwa kumenya gukoresha agakingirizo neza hagamijwe guhangana n’ubwandu bushya bwiganje muri icyo cyiciro, hari bamwe bo mu bice byitaruye umujyi bavuga ko kubona agakingirizo byorohera abo mu gice cy’umujyi gusa mu gihe bo bibasaba gutegesha amafaranga 500 ngo batubone bigatuma hari abahitamo gukora imibonano mpuzabitsana idakingiye, icyakora  ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bukavuga ko mu mezi abiri iki kibazo cyizaba cyakemutse.

Abo mu bice by’icyaro byo mu mirenge ya Gihundwe na Nkanka bagaragaza iki kibazo bavuga ko agakingirizo kabona umwe kagasiba undi kuko n’aho kabonetse bagahendwa cyangwa bakaza i Kamembe mu mujyi bakoze urugendo rudashoborwa na bose.

Iradukunda Claudine w’imyaka 26 ati ‘‘Yego biragoye, dusigaye tunahenze. Kamwe basigaye bakagurisha 500 kandi mbere barakaduheraga ubuntu. Binasaba gutega ukajya mujyi’’.

Ibi ngo bituma abadashoboye kujya mu mujyi birangira bakoze imibonano idakingiye ndetse hakumvikanamo ingaruka zirimo kwandura virusi itera SIDA no gutwara inda zitateganyijwe.

Niyigirimpuhwe Joselyne nawe ati “Nakabuze se rimwe ahubwo? Wajyaga mu mujyi ugasanga ntaduhari wajya kuri butike ukatubura, n’uwo muri kumwe akakubwira ati reka dupfe kwihangana niba nta burwayi ufite nanjye ntabwo mfite. Icyo gihe yari ari kumpa urufaranga rushyushye mbona ntarwitesha, arambwira ngo twiyeranje nk’abantu bakuru nshyiramo kwiyoroshya ngo ntakomereka ubundi dukora ibyo dukora aragenda nanjye ndagenda”.

Kwizera Amos nawe ati “Biragoye nawe wabishatse ninjoro ntago wakwirirwa ujya mu mujyi wakorera aho”.

Mu gihe uru rubyiruko rusaba kwegerezwa udukingirizo mu byaro, Francine Mukakalisa ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rusizi wibutsa urubyiruko ko rutagakwiye kwishora mu busambanyi, ku rundi ruhande atanga icyizere ko mu mezi abairi iki kibazo kizaba cyakemutse.

Ati “Ni ikibazo tuzi, ariko  njyewe ubundi ntabwo nagahereye  ku gakingirizo, kuko urubyiruko ntirukwiye kwishora mu busambanyi, bakwiye kwifata kugeza igihe bashinze ingo. Ariko nyinye niba byanze ufite umurwayi aramurwaza, Twavuganye na NGO yitwa SFH Rwanda, itwemerera ko ahantu hose izahashyira udukingirizo. Batwijeje ko mu mezi abiri icyo kibazo kiraba cyakemutse kuko nanjye nagiye nkyumva mu mirenge yo mu cyaro”.

Mu gihe uru rubyiruko rugaragaza iki kibazo, imibare itangwa n’inzego z’umuzima mu Rwanda ivuga ko ruri mu byiciro byiganjemo ubwandu bushya , aho 35% by’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA buri mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24, mu gihe ku minsi umwe abantu bagera ku 9 bandura iyi virusi mu Rwanda.

Urubyiruko rwo rukomeje kwigishwa uburyo rwakoresha neza udukingirizo

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + twelve =

Previous Post

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Next Post

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Related Posts

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

by radiotv10
19/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni watorewe gukomeza kuyobora iki Gihugu, anamwifuriza we n’Abanya-Uganda ishya...

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
19/01/2026
0

Mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, abaturage benshi bakoraniye ku kigo cy’ishuri bavuga ko baje kureba amabonekerwa ya...

Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Good digestion is the foundation of overall health. When your digestive system works well, your body absorbs nutrients properly, your...

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona...

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

When people think about dehydration, they often imagine one thing: feeling thirsty. While thirst is an early warning sign, dehydration...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora
MU RWANDA

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

by radiotv10
19/01/2026
0

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

19/01/2026
Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

19/01/2026
Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

18/01/2026
Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye Museveni n’Abanya-Uganda nyuma yo kongera kumutora

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

Rusizi: Kubura udukingirizo bituma bamwe bishyira mu kaga bagakorera aho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.