Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hashyizwe hanze itangazo ku byakozwe n’abafana ba APR nyuma y’icyemezo kitabanyuze

radiotv10by radiotv10
19/01/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hashyizwe hanze itangazo ku byakozwe n’abafana ba APR nyuma y’icyemezo kitabanyuze
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda na Rwanda Premier League ikurikirana Shampiyona, bamaganye imyitwarire yagaragajwe na bamwe mu bafana ba APR FC y’imyigaragambyo bakoreye kuri FERWAFA nyuma yo kutishimira imisifurire yaranze umukino wahuje ikipe yabo na Al-Merrikh SC.

Ni nyuma yuko ikipe ya APR FC inganyije n’iya Al-Merrikh SC mu mukino w’ikirarane wa Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

Gusa muri uyu mukino, ikipe ya APR FC yari yabashije kunyeganyeza incundura za Al-Merrikh SC, ariko umusifuzi wari uyoboye uyu mukino, yanga igitego avuga ko Daouda Yussif wari wagitsinze yaraririye.

Ibi byatumye abafana ba APR bagaragaza umujinya, ndetse bakora imyigaragambyo bagiye gukorera ku Cyicaro Gikuru cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.

Iri shyirahamwe ryamaganye iyi myitwarire yagaragajwe na bamwe mu bafana ba APR FC, nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 19 Mutarama 2026.

Iri tangazo ritangira rivuga ko “Ubuyobozi bw’lshyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bufatanyije n’ubwa Rwanda Premier League buramagana ibikorwa byaranze bamwe mu bafana ba APR FC nyuma y’umukino wahuje APR FC na Al-Merrikh SC kuri iki Cyumweru, tariki ya 18/01/2026.”

FERWAFA ikomeza igira vuga ko aba bafana bagaragaje kutishimira ibyemezo by’abasifuzi bituma bakora imyigaragambyo imbere y’icyicaro cya FERWAFA.

Iti “Hari kandi abakoresheje imvugo n’ibikorwa bishobora guteza ubushyamirane no kubangamira ituze bya rubanda. Tuributsa ko kutishimira ibyemezo by’abasifuzi bidakwiye kuba intandaro yo gushyamirana, ahubwo abakunzi b’umupira w’amaguru bose bakwiye gutegereza inzego zibifitiye ububasha zigafata ibyemezo.”

FERWAFA yibukije ko umupira w’amaguru ukwiye gushimangira ubumwe n’ubworoherane, aho kuba intandaro y’ubushyamirane, kuko atari zo ndangagaciro z’abakunzi ba siporo.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro Wungirije wa APR, yari yasabye abafana b’iyi Kipe kutaganzwa n’amarangamutima y’akababaro, bakirinda ubushyamirane, abizeza ko ubuyobozi bw’iyi kipe bugomba kujurira.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 2 =

Previous Post

Rubavu: Hari aho umukobwa agera ku myaka 20 bagatangira kumubaza impamvu yagumiwe

Next Post

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Related Posts

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

by radiotv10
19/01/2026
0

Ndi umukunzi wa Rayon Sport w'akadosohoka, nimbivuga mubyumve nk’Ukuri kuzuye. Niba hari igihe nshobona kubona ibyishimo bisendereye ni igihe iyi...

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

by radiotv10
19/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika warangiye Ikipe y’Igihugu ya Senegal icyegukanye, nyuma y’imvururu zawuranze kubera...

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

by radiotv10
16/01/2026
0

Ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro bya nyuma n’abakinnyi batatu barimo Yannick Mukunzi, Faustin Usengimana na Yves Mugunga, mu...

Ntabwo tugomba kuba abo kwakira gusa: Minisitiri Mukazayire yahaye umukoro ikipe y’igihugu ya Handball

Ntabwo tugomba kuba abo kwakira gusa: Minisitiri Mukazayire yahaye umukoro ikipe y’igihugu ya Handball

by radiotv10
16/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yahaye umukoro abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Handball yitegura Igikombe cya Afurika kigiye kubera mu Rwanda,...

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

Byagenze bite ngo uwakanyujijeho muri ruhago y’Isi ahagarikwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa Federasiyo y’iwabo?

by radiotv10
15/01/2026
0

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun (FECAFOOT), Samuel Eto’o, yahagaritswe imikino ine n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), azira imyitwarire...

IZIHERUKA

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?
IBYAMAMARE

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

by radiotv10
19/01/2026
0

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

19/01/2026
Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

19/01/2026
AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

AMAFOTO: Perezida Kagame yari muri Stade mu mukino wasize amateka muri Afurika

19/01/2026
Umweyo wavugije ubuhuha mu Bayobozi n’Abakozi mu Karere ka Karongi uhereye kuri Mayor

Ibikekwa ku mugabo wicanye ubugome umugore bigeze kubana na we akageragezeza kwiyahura

19/01/2026
Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

Abarwanyi ba AFC/M23 bakimara kuva muri Uvira byuzuye ibintu byahise bidogera

19/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Rusizi: Amakuru bahawe nyuma yo kwiyubakira isantere bakayiteza imbere yababereye urucantege

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya: Igitaramo cyasize impaka cya The Ben na Bruce Melodie kigiye gukurikirwa n’ibyo bazazengurukamo Igihugu

Aba-Rayon turababaye ariko dore uko mbibona- Ubutumwa bw’Umu-Rayon w’ukuri

Updates on Rwanda’s new Digital ID, set to be issued this year

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.