Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda na Rwanda Premier League ikurikirana Shampiyona, bamaganye imyitwarire yagaragajwe na bamwe mu bafana ba APR FC y’imyigaragambyo bakoreye kuri FERWAFA nyuma yo kutishimira imisifurire yaranze umukino wahuje ikipe yabo na Al-Merrikh SC.
Ni nyuma yuko ikipe ya APR FC inganyije n’iya Al-Merrikh SC mu mukino w’ikirarane wa Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, warangiye amakipe yombi anganyije 0-0.
Gusa muri uyu mukino, ikipe ya APR FC yari yabashije kunyeganyeza incundura za Al-Merrikh SC, ariko umusifuzi wari uyoboye uyu mukino, yanga igitego avuga ko Daouda Yussif wari wagitsinze yaraririye.
Ibi byatumye abafana ba APR bagaragaza umujinya, ndetse bakora imyigaragambyo bagiye gukorera ku Cyicaro Gikuru cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.
Iri shyirahamwe ryamaganye iyi myitwarire yagaragajwe na bamwe mu bafana ba APR FC, nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 19 Mutarama 2026.
Iri tangazo ritangira rivuga ko “Ubuyobozi bw’lshyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bufatanyije n’ubwa Rwanda Premier League buramagana ibikorwa byaranze bamwe mu bafana ba APR FC nyuma y’umukino wahuje APR FC na Al-Merrikh SC kuri iki Cyumweru, tariki ya 18/01/2026.”
FERWAFA ikomeza igira vuga ko aba bafana bagaragaje kutishimira ibyemezo by’abasifuzi bituma bakora imyigaragambyo imbere y’icyicaro cya FERWAFA.
Iti “Hari kandi abakoresheje imvugo n’ibikorwa bishobora guteza ubushyamirane no kubangamira ituze bya rubanda. Tuributsa ko kutishimira ibyemezo by’abasifuzi bidakwiye kuba intandaro yo gushyamirana, ahubwo abakunzi b’umupira w’amaguru bose bakwiye gutegereza inzego zibifitiye ububasha zigafata ibyemezo.”
FERWAFA yibukije ko umupira w’amaguru ukwiye gushimangira ubumwe n’ubworoherane, aho kuba intandaro y’ubushyamirane, kuko atari zo ndangagaciro z’abakunzi ba siporo.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro Wungirije wa APR, yari yasabye abafana b’iyi Kipe kutaganzwa n’amarangamutima y’akababaro, bakirinda ubushyamirane, abizeza ko ubuyobozi bw’iyi kipe bugomba kujurira.
RADIOTV10










