Ndi umukunzi wa Rayon Sport w’akadosohoka, nimbivuga mubyumve nk’Ukuri kuzuye. Niba hari igihe nshobona kubona ibyishimo bisendereye ni igihe iyi kipe yabashashije gutsinda. Ngerageza kumenya amakuru yayo uko yaba ameze kose, cyangwa ko haba harimo ibihuha byinshi, ubundi nkatoranya ayo nabona yakwizerwa. Ngira agahinda kenshi cyane iyo Rayon Sports iri gutsindwa umusubirizo, nkarushaho gushengurwa umutima iyo mbona nta cyizere ko bizahinduka.
Mubyumve nk’ukuri si agahinda ahubwo ni ugushenguka umutima. APR FC yaradusize, aho tuzayifatira bisa nk’aho bitari vuba, byo bikarushaho kuryana.
Mu gihe Munyakazi Sadate yatorwaga akaba umuyobozi wacu, icyizere cyari kinshi, twumvaga tubonye umuyobozi uri Jeune, uzakora kinyamwuga uzubaka
Rayon Sports izakomera ku ruhando mpuzamahanga. Ibitekerezo bye iyo wabyumvaga kubera urukundo dukunda iyo kipe, wabonaga mwagezeyo koko
muzaba muri mamakipe akomeye muri Africa ariko ibyo byose byaje guhomba bigenda birushaho kuba bibi cyane, sinjya menya neza koko niba ari Covid19 twabishyiraho gufailinga, na n’ubu sindabimenya neza. Ikipe itangiye kumurenga kubera amafaranga, atangira gushwana n’abamuzanye, biragenda biba bibi murabyibuka. Muri icyo gihe isengesho ryari icyadukiza Sadate Munyakazi, ikipe yakongera ikabaho igatwara ibikombe, twakongera tugasohokera Igihugu tukajya mu matsinga tukabisubiramo. Muri icyo gihe numvaga Sadate ari we kibazo. Kumukira bingana no gutwara igikombe cya Shampiyona, ibintu nari mpuje n’Aba-Rayon benshi bagenzi banjye. Ntibyatinze yaje kuvaho mu buryo mwibuka bwasabye imbaraga nyinshi nyuma y’induru yari iminsi mu ikipe ikunzwe n’Abanyarwanda benshi kurusha andi.
Nyuma ya Sadate haje Jean Fidele, ariko abahoze muri Rayon Sports bose basabwa kuva iruhande ikipe kugira ngo batazavangira abayobozi bashya bari bagiyeho. Mu gutangira kwe, nk’umuntu utarabaga mu mupira cyane, yaje akora ikosa rikomeye avuga ko aje kwirukana ibisambo, kuko yumvaga ko muri Rayon Sports habamo ibisambo. Abantu baba bashaka kujyamo ngo bayibe, yagerageje kurwana kuri Rayon Sports mu mbaraga ze, akajya ashaka utudeal two kuzafasha ikipe bitavuye ku muntu/ ku bantu, muri macye twatangiye tutamwemera neza ariko uko byagenda biza byarangiye tumwemeye, uko yateguraga ikipe, muri make ntabwo yabaye umuyobzi mubi, nubwo yaje tutamwemera, yadutsindiye APR FC icyo gihe yarahanganaga na yo bigaragara.

Wabonaga ko ikibazo afite ari uko ari umwe, nta yandi maboko yari afite ariko yarakomeje ararwana kugeza dutwaye Supercup dutsinze APR (3-0) tuyirusha bigaragarira buri wese, dutwara Peace Cup dutsinze APR FC twari muri condition mbi cyane.
Igihe kiragera aragenda; abo twita abasaza bari barahagiritswe byarangiye bagarutse byari ibyishimo ku Ba-Rayon benshi kubera amateka y’ibyo bakoze twumvaga bazabisubiramo cyangwa ko atari ubwa mbere, gutwara Shampiyona, gusohokera Igihugu tukagera mu matsinda n’ibindi.. Icyo gihe basabwe gushyira hamwe, bakubaka ikipe izira amacakubiri kandi ihatana. Ntibyatinze nyuma yamezi abiri cyangwa atatu batangira kutumvikana, gucikamo kabiri, bigenda biba bibi kugeza aho bongeye kubahagarikwa.
Kugeza ubu sinzi niba ikibazo cyacu kikiri umuyobozi, cyangwa se abayobozi, ubu umubare munini urifuza ko Fidele yagaruka nubwo bisa nk’ibidashoboka.
Guhatana na APR byo ntibyenda gukunda ntanubwo ari vuba rwose. izi kipe ebyiri zo muri Sudan nizihama aha ntakabuza nyuma y’imyaka ibiri, APR FC izaba iri kubona challenge ihagije izatuma ijya muri Champions League group stage, kuko ni cyo ibura gusa.
Narebye umukino wa Rayon Sports na Al Hili, ni agahinda kubona ikipe ikina kuriya, amarira aba abunga mu maso gusa, abafana bakunda ikipe yabo nubwo agahinda ari kenshi cyane.
Umuti
Igihe cyose twifuza ko umupira wacu uzatera imbere, iyi ikipe igomba kuba ikomeye, gukomera kwa APR FC yonyine ntabwo bizaduhaza nk’Igihugu dukeneye byibura amakipe Ane (APR FC, Rayon Sports, Kiyovu na Mukura), byakunda na Entincelles. bitagenze gutyo, ntabwo bizakunda, APR yonyine irusha izindi imbaraga.
Niba Leta yadufasha izo kipe enye cyangwa eshanu zigakomera tuzagira umupira uri ku rwego rushimishije. Tuzahangana n’izindi, hazazamo amafaranga kandi ndabizi ko byakunda, niba ibyo bitakunda: kuri Rayon Sports yanjye: Mureke tureka gushobora amafaranga mu bakinnyi bameze nk’abo dufite, dusubire inyuma, twemere APR FC, n’izindi bajye badutsinda uko bashaka ariko dutegure byibura abana bameze nk’abatujyanye mu matsinda ya 2018, ubundi dushyire imbaraga mu bagore ho birashoboko ko twazanazana Champions League yabo.
Turababaye! Umukunzi wa Rayon Sports w’akadasohoka.










