Sunday, July 26, 2026
RW|EN
FOOTBALL

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

Rayon yagize ibindi byago nyuma y’iminsi micye ipfushije uwari Umuganga wayo

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko Umutoza mukuru w’iyi Kipe, Bruno Ferry yapfushije umubyeyi we Jean Pierre Ferry, nyuma y’iminsi micye iyi kipe ipfushije uwamaze imyaka 30 ari umuganga wayo.

Byatangajwe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Mutarama 2026, bubinyujije mu butumwa bwo kwihagangisha Umutoza mukuru.

Ubuyobozi bwa Rayon bwagize buti “Turunamira Jean-Pierre FERRY, umubyeyi (Se) w’Umutoza Mukuru Bruno FERRY. Twihanganishije bikomeye umuryango wa Ferry family muri ibi bihe by’akababaro.”

Umubyeyi w’Umutoza Mukuru wa Rayon Sports, yitabye Imana nyuma y’iminsi ine gusa, iyi kipe ipfushije uwayobereye umuganga mu gihe cy’imyaka irenga 30, ari we Dr. Mugemana Charles witabye Imana mu cyumweru gishize.

Dr. Charles Mugemana wabaye Umuganga w’abakinnyi ba Rayon Sports kuva mu 1995, yasezweho bwa nyuma kuri iki Cyumweru, ahanagarutswe ku mateka ye arimo uburyo yakundaga iyi kipe.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − ten =