• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya

radiotv10by radiotv10
20/01/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hatangajwe icyemezo cyafashwe ku bitaranyuze APR byatumye hari n’abafana bigaragambya
Share on FacebookShare on Twitter

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko igitego cyanzwe cya APR FC mu mukino wayihuje na El Merrikh SC, cyari cyo, inafata icyemezo cyo guhana umusifuzi wacyanze, imikino ine.

Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Mbere tariki 19 Mutarama 2026, nyuma y’umunsi umwe habaye uriya mukino w’ikirarane wa Shampiyona y’u Rwanda wabaye ku Cyumweru tariki 18 Mutarama.

FERWAFA itangaza ko “Komisiyo y’Imisifurire muri FERWAFA yateranye ku wa 19 Mutarama 2026 isuzuma imisifurire ku mukino wahuje APR FC na El Merrikh SC, wabaye ku wa 18/01/2026 mu marushanwa ya Rwanda Premier League.”

Ikomeza igira iti “Yasanze ku munota wa 88 w’umukino harabaye ikosa rikomeye ryakozwe n’umusifuzi wungirije wa kabiri (2nd assistant referee), aho igitego cya APR FC cyanzwe hashingiwe ku cyemezo kitari cyo cy’uko habaye kurarira.”

Kubera iryo kosa, Komisiyo y’Imisifurire yafatiye umusifuzi ibihano bikurikira: Jabo Aristote yahagaritswe gusifura imikino ine (4).

FERWAFA ivuga ko “izakomeza guharanira ubutabera, ubunyamwuga n’izamuka ry’ireme ry’imisifurire mu mupira w’amaguru mu Rwanda.”

Nyuma y’uriya mukino kandi, bamwe mu bafana ba APR FC bakoze imyigaragambyo, aho bagiye imbere y’icyicaro Gikuru cya FERWAFA, ibintu byamaganywe n’iri Shyirahamwe ry’Umupira rifatanyije na Rwanda Premier League.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na FERWAFA kuri uyu wa Mbere, iri shyirahamwe ryagize riti “Hari kandi abakoresheje imvugo n’ibikorwa bishobora guteza ubushyamirane no kubangamira ituze bya rubanda. Tuributsa ko kutishimira ibyemezo by’abasifuzi bidakwiye kuba intandaro yo gushyamirana, ahubwo abakunzi b’umupira w’amaguru bose bakwiye gutegereza inzego zibifitiye ububasha zigafata ibyemezo.”

Icyemezo cyafashwe n’abasifuzi nticyanyuze abakinnyi ba APR ndetse n’abakunzi bayo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − five =

Previous Post

Abasenateri bagaragarije Leta ihurizo rikizitira aborozi bo mu Rwanda mu kwiteza imbere

Next Post

Rubavu: Igikorwa bamwe bakeshaga imibereho ubu kiri gushyira mu kaga ubuzima bwabo

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Rubavu: Igikorwa bamwe bakeshaga imibereho ubu kiri gushyira mu kaga ubuzima bwabo

Rubavu: Igikorwa bamwe bakeshaga imibereho ubu kiri gushyira mu kaga ubuzima bwabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.