Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, Irene Vida Gala; akomeje kugaragaza ibihe byiza agirira mu Rwanda bikamunyura, birimo kuba yarasogongeye bwa mbere ku nzoga y’ibitoki izwi nk’Urwagwa, akayinywera mu gacuma.
Mu butumwa buherekejwe n’amafoto n’amashusho ashyira ku mbuga nkoranyambaga, Irene Vida Gala; agaragaza yatembereye mu bice binyuranye by’icyaro mu Rwanda.
Mu mashusho yasangije abantu kuri uyu wa Mbere, uyu Mudipolomate wa Brazil, yavuze ko yasuye igice cya Gisenyi mu Karere ka Rubavu, akishimira kureba imibereho n’ubuzima bw’abahatuye.
Muri ubu butumwa buherekejwe n’amashusho yicaye ari gusoma urwagwa mu gacuma, Amb. Irene Vida Gala yagize ati “Uyu munsi ndi i Gisenyi…Ikiyaga cya Kivu nicyo nabonye ku nshuro ya mbere nsogongera ku nzoga y’ibitoki [Urwagwa].”
Ambasaderi Irene Vida Gala kandi yanerekanye amashusho ubwo yasuraga umuryango wo mu gice cy’igiturage, uri kwenga ibitoki, nka kimwe mu bikorwa byo kugira ngo haboneke iyi nzoga y’ibitoki.
Mu minsi micye ishize kandi Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, yagaragaje yasuye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, aho yari kumwe na babyara be, ibintu na byo byamunyuze.






RADIOTV10









