Tuesday, July 28, 2026
RW|EN
MU RWANDA

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, Irene Vida Gala; akomeje kugaragaza ibihe byiza agirira mu Rwanda bikamunyura, birimo kuba yarasogongeye bwa mbere ku nzoga y’ibitoki izwi nk’Urwagwa, akayinywera mu gacuma.

Mu butumwa buherekejwe n’amafoto n’amashusho ashyira ku mbuga nkoranyambaga, Irene Vida Gala; agaragaza yatembereye mu bice binyuranye by’icyaro mu Rwanda.

Mu mashusho yasangije abantu kuri uyu wa Mbere, uyu Mudipolomate wa Brazil, yavuze ko yasuye igice cya Gisenyi mu Karere ka Rubavu, akishimira kureba imibereho n’ubuzima bw’abahatuye.

Muri ubu butumwa buherekejwe n’amashusho yicaye ari gusoma urwagwa mu gacuma, Amb. Irene Vida Gala yagize ati “Uyu munsi ndi i Gisenyi…Ikiyaga cya Kivu nicyo nabonye ku nshuro ya mbere nsogongera ku nzoga y’ibitoki [Urwagwa].”

Ambasaderi Irene Vida Gala kandi yanerekanye amashusho ubwo yasuraga umuryango wo mu gice cy’igiturage, uri kwenga ibitoki, nka kimwe mu bikorwa byo kugira ngo haboneke iyi nzoga y’ibitoki.

Mu minsi micye ishize kandi Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, yagaragaje yasuye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, aho yari kumwe na babyara be, ibintu na byo byamunyuze.

Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda yerekanye ari gusogongera ku nzoga y’ibitoki

Yabyishimiye
Muri uru rugendo rwe kandi yanasuye abariho benga ibitoki
Yanerekanye ko aherutse gusura Pariki y’Igihugu ya Nyungwe

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 6 =