• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

radiotv10by radiotv10
21/01/2026
in MU RWANDA
0
Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo
Share on FacebookShare on Twitter

Mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR-Karambo rwo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, haravugwa ubuhanuzi butavugwaho rumwe, burimo ubwereka abantu abo bazashyingiranwa, ku buryo uwari wararambagije/jwe undi, aba atakimushatse.

Ubu buhanuzi bwamaganwa na bamwe mu bakristo bo muri iri Torero, basengera mu rusengero ruherereye mu Kagari ka Rukurura mu Murenge wa Kaniga.

Abaganiriye na Radio Ishingiro ikorera muri aka Karere ka Gicumbi dukesha iyi nkuru, bavuga ko hari bumwe mu bukwe bupfa budatashye kubera kumvira ubwo buhanuzi.

Umwe yagize ati “Baha abahungu abakobwa, umusore udakuye umukobwa kuri uwo Mudugudu uwo ntabwo agira amahoro. Bazana abakobwa bakamubwira ngo aba bakobwa kuramo umukobwa ushaka nabyanga turamuhagarika, umuhungu yavuga ngo ‘mfite umukobwa narambagije’, uwo bamugendaho, ku buryo n’ubukwe butaba.”

Aba bakristu bavuga kandi ko hari n’abo bahanurira ko bababonyeho ibikorwa bibi, bibategereje mu bihe biri imbere, bakavuga ko bitatuma bakomeza gusengera muri iryo Torero ryabo.

Undi ati “Bagahita bagusohora bakakujugunya hanze ngo uri umunyabyaha. Ukumva undi aravuze ngo ‘kanaka tumubonyeho pandagari’, ubwo bavuga ngo bakubonyeho pandagari bagahita baguhagarika.

Uyu mukristu avuga kandi ko ubu buhanuzi bo bemeza ko ari ubw’ubuyoboze, bumaze igihe. Ati “Tuba muri ubwo buyobe tubumazemo igihe kirekire cyane.”

Hari n’abashakanye babwirwa ko ubuhanuzi bwerekanye ko abo bashakanye, atari bo bari bakwiye kuba bari kumwe, bigatuma hari ingo zisenyuka.

Undi mukristu ati “Itorero ryavangiwe kubera abantu bamaze gusenya ingo z’abantu, njye nzi umugabo bahanuriye ngo umugore we ntabwo ari uwe aragenda aramuta ashaka undi.”

 

Hari uwategetswe gukuramo inda

Bavuga kandi ko bamwe mu bayobozi b’iri Torero muri kariya gace, bigeze gutegeka umukobwa wari watwaye inda, kuyikuramo ngo kuko yari umuyobozi wa Korari.

Umukristu ati “Hari n’aho bageze iyo nda bashaka kuyikuramo, baramubwira ngo ahagarare mu iteraniro avuze ko Imana yamukijije, umukobwa ahagarara mu iteraniro avuga ko Imana yamukijije urushwima.”

Avuga ko uyu mukobwa yaje no kubyara ku bunani. Ati “uwo mukobwa yabyariye mu rusengero, iya nyuma ni yo yanze kuza bamujyana kwa muganga ariko twebwe ni amabara ubu nk’abakirisito twacitse intege.”

Umuyobozi Mukuru wa ADEPR mu Rwanda, Rev. Ndayizeye Isaie yamaganye ubu buhanuzi bw’ubuyobe, anavuga kandi ko bwahozeho kuva cyera, ariko ko atari ubwo gushyigikira.

Ati “Guhera mu isezerano rya kera ariko twe, twemera ko Imana ivuga, ariko tugatoza abantu gukurikira ubuhanuzi buri bwo, kuko burahari.”

Yakomeje agira ati “Ubuhanuzi nk’ubwo bwo gusenya ingo ntabwo ari ubuhanuzi buvuye ku Mana, kuko Imana ni iy’urukundo ni Imana y’amahoro, ni Imana itanga ubuzima.”

Uyu mushumba Mukuru wa ADEPR avuga ko iri Torero ryashyizeho uburyo abantu bashobora kunyuzamo iyerekwa ryabo, ku buryo ugize ubuhanuzi abona, abanza kubiganiriza abayobozi, ariko ko abakora buriya buhanuzi bw’Itorero rya ADEPR-Karambo, bakora amakosa.

Ati “Umuntu wakoze ibintu nk’ibyo aba yakoze amakosa ntabwo aba yakoze ibiri mu murongo w’Imana n’Itorero, abakozi ibyo ni imyumvire y’abayobozi batakoze inshingango zabo. Turaza kubikurikirana.”

Muri Kanama 2024 ubwo Perezida Paul Kagame yakiraga indahiro ya Minisitiri w’Intebe n’Abadepite, mu ijambo ryakurikiye uyu muhango, yagarutse ku kibazo cy’amadini n’amatorero akomeje kuyobya abantu.

Icyo gihe yanagarutse ku buhanuzi bw’ibinyoma, aho yavuze ko abaye ari we uhanuriwe, “Mbere na mbere njyewe mpuye na we ukambwira ibyo, nabanza kukubaza niba utari umusazi. Ugomba kuba uri umusazi, icya kabiri nagusaba ubuhamya, ibimenyetso, nti ‘ibi uvuga ko waraye uhuye n’Imana, ibyo yagutumye cyangwa yakuntumyeho, nyereka gihamya’.”

Umukuru w’Igihugu kandi yari yanasabye Abanyarwanda kudakurikira inyigisho nk’izi z’ababarindagiza, ahubwo bakerecyeza umutima n’ibitekerezo byabo ku byabateza imbere, nk’imirimo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − 7 =

Previous Post

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Next Post

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n'abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.