Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

radiotv10by radiotv10
22/01/2026
in MU RWANDA
0
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo
Share on FacebookShare on Twitter

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano yabonywe imbere y’umuryango wako yapfuye nyuma yo kugakubitirwamo biturutse ku kutumvikana na nyirako.

Byabereye mu isantere yitwa Kamina iri mu mudugudu wa Rwesero ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri ubwo uyu Nkurikiyumukiza  yinjiraga mu kabari agakubitwa n’abasore babiri nk’uko bivugwa na Nyirasafari Edissa wabibonye.

Agira ati “Nari ndi mu kabari ngiye kubona mbona Rujanga arinjiye, uko yazaga aho twari turi, umuntu w’umusore wari uhari yahise amutera inkokora undi ahita agwa hasi. Nahise mvuza induru mvuga nti uyu muntu araramuka agize icyo aba ndabivuga maze undi musore aza ansatira avuga ngo uri kuvuga iki wa mukecuruwe mpita nirukanka mvuza induru nti Rujanga arapfuye Rujanga arapfuye”.

Ibyo byari byabaye saa mbiri z’ijoro ndeste ngo abo bivugwa ko bakubise nyakwigendera ngo baje kumusohora hanze  bucyeye aba ari bwo abantu babona ko yashizemo umwuka.

Uwitwa Mbakuriyemo Enock uri mu babonye uyu murambo avuga ko wari ufite udukomere mu mugongo bigaragara ko yakurubanzwe hasi mu gihe yasohorwaga muri ako kabari akimara gukubitwa iyo nkokora bamwe bakeka ko yayikubiswe ahabi bikamuvira mo urupfu.

Mbakuriyemo Ati “Twasanze afite udusari mu mugongo ari nka kwakundi bamukuruye hasi bamusohora agashwaratuka ’’.

Ubwo Radio&Tv10  yari muri aka gasantere abaturage bayibwiye ko abantu barenga babiri barimo na nyiri aka kabari kazwi ku izina ryo kwa mukubite umwice bari bamaze gufatwa n’urwego rw’ubugenzacyaha.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagano Mukamusabyimana Marie Jeanne wemeje amakuru y’uru rupfu yavuze ko nubwo iperereza rigikomeje ariko nk’urwego rw’ubuyobozi hari icyemezo kigomba gufatrirwa aka kabari

Gitifu Marie Jeanne ati “Kabone n’ubwo tutari twabihuza neza na cyane ko inzego z’iperereza zikibikurikirana, ariko buriya turanareba ngo ise niba byabereye iwawe n’ubwo haba inyuma cyangwa imbere ,, watabaye? Umutima w’abanyarwanda wakabaye gutabarana, gutanga amakuru ibyo byose turabireba tugenzure n’iba nta ruhare yabigizemo hanyuma dufate umwanzuro ku kabari ke”.

Nyuma y’iperereza ry’ibanze, umurambo wa nyakwigendera wabanje kujyanwa mu bitaro bya Kigobora ngo usuzumwe hamenyekane icyamwishe nyiriza.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × four =

Previous Post

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Related Posts

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugabo n'umugore bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bafashwe bakekwaho gutanga ruswa y'ibihumbi 50 Frw nyuma yo...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

by radiotv10
21/01/2026
0

Mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR-Karambo rwo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, haravugwa ubuhanuzi butavugwaho rumwe, burimo ubwereka...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
21/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo
MU RWANDA

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

22/01/2026
Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

21/01/2026
AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.