• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz

radiotv10by radiotv10
22/01/2026
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hemejewe amakuru yavugwaga ku itandukana rya Rayon n’umutoza wungirije Haruna Ferouz
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports bwemeje ko bwatandukanye n’Umutoza Wungirije, Haruna Ferouz ku bwumvikane bw’impande zombi, nyuma yuko bivuzwe ko atishimiye uburyo afatwa.

Amakuru avuga ko uyu wari Umutoza Wungirije wa Rayon Sports, Haruna Ferouz atishimiye uko yafashwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Amakuru y’itandukana rye na Rayon Sports yatangiye kuvugwa cyane nyuma y’uko Rayon Sports itsinzwe na APR FC ibitego 4-1 mu mukino wa Super Cup 2025. Bivugwa ko Haruna yasabye abatoza bakorana ndetse n’ubuyobozi kudakinisha abakinnyi bashya bose, ariko igitekerezo cye nticyahabwa agaciro, bikarangira batsinzwe ibitego byinshi.

Biravugwa ko Ferouz yahawe imishahara y’amezi abiri, nk’uko byari bikubiye mu masezerano yari yaragiranye na Rayon Sports muri Kamena 2025, atangazwa ku mugaragaro muri Nyakanga 2025, aho yari umwe mu batoza bungirije Afahmia Lotfi, wari umutoza mukuru.

Mbere yo kugera mu Rwanda, Ferouz yari yaratoje amakipe atandukanye yo mu Burundi, arimo Vital’O FC, Burundi Sport Dynamik na Flambeau du Centre. Yari yasinyanye na Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + seven =

Previous Post

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

Next Post

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n'impamvu babishingiraho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.