Ku mugoroba ubanziriza umunsi wo kwizihiza Intwari z’u Rwanda, mu Karere ka Ruhango habereye igitaramo cyihariye cyari kigamije gusingiza no kuvuga ibigwi by’Intwari, mu rwego rwo kuzirikana uruhare zagize mu kubohora Igihugu no kukigeza ku iterambere kirimo muri iki gihe.
Iki gitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 31 Mutarama 2026, cyabanjirijwe na siporo rusange yahuje abaturage bo mu nzego zitandukanye, barimo abanyeshuri n’abarezi babo, abayobozi mu nzego zitandukanye, inzego z’umutekano n’abandi baturage muri rusange, aho bakoraga imyitozo ngororamubiri igamije kubashishikariza gukunda siporo no kubungabunga ubuzima, ariko cyane cyane mu rwego rwo kwifatanya mu kwizihiza Intwari z’Igihugu.
Nyuma ya siporo rusange, hakurikiyeho indirimbo n’imbyino aho baririmbye indirimbo zisingiza ubutwari, ubwitange n’urukundo rw’igihugu byaranze Intwari z’u Rwanda. Izi ndirimbo n’imbyino byagarukaga ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, no ku ruhare rw’abatanze ubuzima bwabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, yasabye abantu bose gukomeza kuzirikana no kurangwa n’indangagaciro zaranze Intwari z’u Rwanda.
Yagize ati: “Uyu munsi twateguye siporo ndetse n’igitaramo byose bigamije gusingiza no kuvuga ubutwari bw’Intwari z’u Rwanda.”
Uyu muyobozi kandi yasabye urubyiruko kugira indangagaciro z’umuco nyarwanda kugira ngo bakomeze kubaka igihugu.






Prince Théogène NZABIHIMANA
RADIOTV10







