• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyamasheke: Akurikiranyweho kwica umwana we wari ufite uburwayi bwo mu mutwe

radiotv10by radiotv10
01/02/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Umuyobozi mu Karere ka Nyamasheke yirukaniwe impamvu yumvikanamo kunyuranya n’imyitwarire mbonezamurimo
Share on FacebookShare on Twitter

Kayiranga Azalie wo mu kagari Gitwa mu murenge wa Gihombo akurikiranyweho kwica umuhungu we witwaga Habyalimana Michel wari umaze igihe afite uburwayi bwo mu mutwe nyuma yo gufatanya n’abandi bantu kumuboha akaza gupfa bikaza gutahurwa n’abaturanyi.

Byabereye mu mudugudu wa Ruboreza ku ya 30 Mutarama 2026, ubwo amakuru yamenyekanaga ko uyu musore w’imyaka 35 wabanaga na se gusa yashizemo umwuka nyuma y’uko ise yari yitabaje abandi bantu ngo bamumufashe kubera ubwo burwayi bwatumaga yiruka bigatuma bamuzirika amaboko nk’uko umuturage wahaye amakuru radio&TV10 abivuga.

Agira ati “ Yabwiye abaturage baraza baramumufasha baramuboha bamushyira mu nzu, abo bantu bamaze kuhava biza kumenyekana ko yapfuye”.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Gihombo Niyitegeka Jerome avuga ko ukekwa atigeze atabaza ubuyobozi ko yagize ikibazo cyangwa ngo atakire abaturage ikaba ari imwe mu mpamvu zituma akekwaho kwihekura.

Gifitu Jerome ati “Bikekwa ko ise yagize uruhare mu urupfu rwe kuko ari we wenyine babanaga   mu nzu . Igituma akekwa ni uko atigeze agaragaza ko umwana we hari ikibazo kidasanzwe yagize ngo atabaze”.

Abaturanyi b’uyu muryango ni bo bajekumenya ko aya makuru nyuma yo kugira amakenga bakeka ko muri uru rugo habayemo ikibazo, icyakora basanga nta bikomere biri ku murambo wa Nyakwigendera.

Kayiranga Azalie wahise ufatwa afungiye kuri RIB sitasiyo ya Gihombo, mu gihe ubuyobozi bw’umurenge bwemeza ko ari abandi bantu batatu nabo bari gukurikiranwa ho kugira uruhare mu rupfu rwa Michel nyuma yo gufasha ise kububoha.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 4 =

Previous Post

Ruhango: Hakozwe ibikorwa byihariye bibinjiza mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda

Next Post

Iby’ingenzi wamenya ku mateka y’intwari twizihiza none n’ibyiciro byazo

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Iby’ingenzi wamenya ku mateka y’intwari twizihiza none n’ibyiciro byazo

Iby’ingenzi wamenya ku mateka y’intwari twizihiza none n’ibyiciro byazo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.