• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Amakuru mashya agezweho ku munyamakuru wa Siporo uzwi mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
03/02/2026
in SIPORO
0
Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Nduwayezu Ndibyariye Jean de Dieu wamamaye nka Jado Max uzwi mu biganiro bya Siporo, byumwihariko ibitambuka ku maradiyo, yatangiye kugaragara no kuri televiziyo ya Isibo, mu kiganiro gishya cya siporo.

Uyu munyamakuru Jado Max wakoreye ibinyamakuru binyuranye mu Rwanda birimo na RADIOTV10 yanamamariyeho cyane, agiye kugaragara kuri Televiziyo ya Isibo.

Amakuru yuko uyu munyamakuru yagombaga gukorera iki gitangazamakuru, yari yemejwe n’ubuyobozi bw’iki gitangazamakuru, bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga zacyo, aho bwari bwagize buti “Isibotvradio ibazaniye ikiganiro gishya cya siporo Isibo Sports Hub. Kizakorwa na Faustinho ndetse na Jado Max.”

Jado Max uri mu banyamakuru bazwi mu biganiro bya Siporo, yari amaze iminsi yerecyeje kuri Urban Radio, yagiyeho umwaka ushize avuye kuri Kiss FM na yo yari yagiyeho avuye kuri RADIOTV10.

Muri iki kiganiro gishya agiye kugaragaramo kuri Isibo TV, uyu munyamakuru Jado Max azajya akorana na mugenzi we Mugenzi Faustin uzwi nka Faustinho, banakoranye kuri RADIOTV10.

Umunyamakuru Faustinho bagiye kujya bakorana iki kiganiro gishya, na we yagaragaje ko yishimiye kuba agiye gukorana na mugenzi we bigeze gukorana, aho yararikiye abantu gutangira kubakurikira kuri uyu wa Mbere.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026, ubwo iki kiganiro cyatangiraga gukorwa, abanyamakuru Jado Max ukiri mushya kuri iki Gitangazamakuru, yakoranye na mugenzi we Faustinho.

Ubwo uyu munyamakuru yakirwaga muri iki kiganiro, yavuze ko ari iby’agaciro kuba yongeye gukorana na Faustinho, kandi ko buri wese afite ibyo azi, ku buryo kuzabihuriza hamwe, ari amata azababa abyaye amavuta.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 4 =

Previous Post

Rusizi: Old mutual iravugwaho amananiza yatumye uwagonzwe n’imodoka yishingiye ahera ku kirago

Next Post

Iran yavuze akaga gashobora kwaduka ku Isi mu gihe America yashyira mu bikorwa umugambi iyifiteho

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Iran yavuze akaga gashobora kwaduka ku Isi mu gihe America yashyira mu bikorwa umugambi iyifiteho

Iran yavuze akaga gashobora kwaduka ku Isi mu gihe America yashyira mu bikorwa umugambi iyifiteho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.