• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abarimo mutekano bakurikiranyweho urupfu rw’uwari amaze amezi abiri abuze akaza kuboneka mu cyobo kiri mu nzu y’uwo yakoreraga

radiotv10by radiotv10
04/02/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse
Share on FacebookShare on Twitter

Ngendahayo Evariste wari ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Batura mu kagari ka Karenge ho mu murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, na Mukasharangabo Theodette bakurikiranyweho urupfu rwa Mivumbi Joseph w’imyaka 68 wo mu murenge wa Nzahaha wabuze mu ntangiriro z’ukuboza umwaka ushize akaza kuboneka mu cyobo kiri mu nzu itaruzura yarapfuye.

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’ umurenge wa Nzahaha  avuga ko Mivumbi Joseph wabarizwaga mu mudugudu wa Gasave mu kagari ka Rwinzuki mu murenge wa Nzahaha yakoraga ibiraka bijyanye n’ubwubatsi ariko aza kubura ndeste umuryango we umenyesha ubuyobozi ariko ntihamenyekana irengero rye.

Icyakora mbere yo kuburirwa irengero, uyu musaza ngo yakundaga kugenda mu rugo rwa Mukasharangabo Theodette ruri mu murenge wa Rwimbogo ahakora ibiraka by’ubwubatsi mu bihe bidandukanye ndeste n’ubwo yaburaga ab’iwe baje kubaza niba yarahageze ariko bababwira ko ntawe babonye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwimbogo Joas Nzayishima avuga ko mu rugo nyakwigendera yakundaga kuza gukoramo ibiraka hari inzu itaruzura irimo icyobo imbere ari cyo yaje gusangwamo yarapfuye nyuma y’uko hari abagize amakenga.

Gitifu Joas ati “Mivumbi rero ngo yakundaga kujya muri urwo rugo. Umuryango we babajije ahantu hose bagera no kwa Theodette bababwira ko natwe babonye, muri urwo rugo rero hakaba hari inzu nshyashya irimo icyobo bayubakiyeho, ni ho rero byanahereye gukeka kuko hari abibazaga impamvu icyobo kiri munzu. Haje kubaho kuganira n’abaturage  hagira abavuga ko bigeze kumva umunuko iminsi nk’ibiri, duhera kuri ayo makuru dushakisha kuko hari abakekaga ko Mivumbi yishwe akajugunywamo, hafatwa icyemezo cy’uko icyo cyobo cyacukurwa bikozwe dusanga mo umubiri wa Mivumbi ”.

Mu gihe nyiri urwo rugo Mukasharangabo Theodette ari nawe Mivumbi ajyaga akorera yahise atabwa muri yombi ako kanya, Ngendahayo Evaritse wari mutekano mu mudugudu wa Batura nawe yaje gufatwa nyuma y’uko bimenyekanye ko ari we wagiye gushaka abafundi bo gupfundikira icyo cyobo bivugwa ko gifite hagati ya metero 10 na 15 ndeste iyo mirimo igakorwa ahari.

Amakuru yatanzwe n’abaturage avuga ko icyo cyobo cyari gisanzwe kiriho beto (gipfundikiye) bikumvikana ko mbere y’uko ajugunywamo babanje kugisenya bamara kumushyiramo bakongera gushyiraho gupfundikira.

Nyiri uru rugo na Mutekano bakekwa ho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu musaza bafungiye kuri RIB station ya Nyakarenzo ikorera mu murenge wa Gashonga mu gihe iperereza rigikorwa ngo hamenyekane icyateye uru rupfu rwari rwaratinze kumenyekana.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Rwimogo Joas Nzayishima asaba abaturage kwimakaza umuco wo kwihutira gutanga amakuru mu gihe bumvise igiteye inkeke kuko byafasha inzego z’ubuyobozi gukurikirana bwangu no gukumira icyaha kitaraba.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + 7 =

Previous Post

Umunyarwenya 5k Etienne yambitse impeta umukunzi we nyuma y’igihe gito amugaragaje

Next Post

AFC/M23 yemeje ko yagabye igitero cyo gusenya ibikorwa bya Gisirikare bya FARDC i Kisangani

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko yagabye igitero cyo gusenya ibikorwa bya Gisirikare bya FARDC i Kisangani

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.