• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umwarimu wa Kaminuza ukurikiranyweho gusambanya abana biga mu yisumbuye yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

radiotv10by radiotv10
05/02/2026
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Dr Manirakiza Benjamin wigisha muri Kaminuza, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge nyuma yo kubisabwa n’Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha birimo gusambanya abana barimo abiga mu mashuri yisumbuye.

Ni icyemezo cyatangajwe n’Urukiko kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Gashyantare 2026, muri uru rubanza ruregwamo kandi abakobwa batatu ari bo ni Umuhoza Hamida, Ineza Fidella na Mucyo Vanessa.

Aba bakobwa batatu bo bakurikiranyweho gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, aho bivugwa ko bamushakiraga abana basambanyijwe n’uyu mwarimu wo muri kaminuza.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiraga aba bose gukurikiranwa bafunze, bwagaragaje ibimenyetso buheraho bugaragaza ko hari impamvu zikomeye zituma abaregwa bakekwaho kuba barakoze biriya byaha.

Ubushinjacyaha bwavuze uyu mwarimu wo muri kaminuza yishyuraga abana b’abakobwa yabaga amaze gusambanya, amafaranga ari hagati y’ibihumbi 40 Frw n’ibihumbi 100 Frw.

Bwavuze kandi ko uyu mwarimu wa kaminuza yajyaga asaba abo amaze gusambanya, kumurangira abandi bana b’abakobwa bakiri amasugi, cyangwa basambanye inshuro imwe, kandi byaba byiza bakaba bafite amabere ataragwa, agishinze.

Abakekwaho kuba barasambanyijwe n’uyu mwarimu, bavutse hagati ya 2005 na 2009 (uwavutse muri 2005, uwo muri 2007, uwo muri 2008 n’uwo muri 2009).

Amakuru avuga ko uwitwa Mucyo Vanessa, ubwo yari amaze gukorana imibonano mpuzabitsina n’uriya mwarimu, bumvikanye ko yamurangira umwana w’umukobwa wiga mu mashuri yisumbuye ufite imyaka 16.

Uyu mwana w’umukobwa bivugwa ko yari afite amabere agishinze, yaje gusambanywa n’uriya mwarimu wa Kaminuza akaza kumwishyura ibihumbi 100 Frw

Naho uwitwa Umuhoza Hamida na we uregwa muri iyi dosiye, na we yumvikanye na Dr. Manirakiza Benjamin kumushakira umwana w’umukobwa w’isugi unafite amabere ashinze, amuhemba ibihumbi bitanu (5 000 Frw), ubundi aza kumuhuza na we.

Uwo mukobwa w’imyaka 18 y’amavuko wahujwe n’uregwa kuri ubu bwumvikane, ngo na we baje kuryamana.

Naho Ineza Fidella na we uregwa muri dosiye imwe n’uriya mwarimu wa Kaminuza, na we bagiranye ubwumvikane ko yamushakira abana b’abakobwa b’amasugi, akabasambanya ubundi akabishyura ibihumbi 100 Frw, na we akajya amuha komisiyo ya 5 000 Frw.

Mu mabazwa anyuranye, aba bakobwa bagiye bemera ko ari bo bahaye nimero z’abakobwa bakiri bato uriya mwarimu, akabasambanya, ndetse hakaba hari ababyeyi ba bamwe mu bana basamanyijwe, babyemeye.

Urukiko rwavuze ko ibimenyetso by’Ubushinjacyaha bigize impamvu zikomeye zituma abaregwa bakekwa ko bakoze ibyaha baregwa, bityo ko bagomba gukurikiranwa bafunze by’agateganyo iminsi 30.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × five =

Previous Post

Supporting young talents: Why we should invest in the future not just the famous

Next Post

Dore bimwe mu byamamare muri ruhago y’Isi byizihiza isabukuru

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Dore bimwe mu byamamare muri ruhago y’Isi byizihiza isabukuru

Dore bimwe mu byamamare muri ruhago y'Isi byizihiza isabukuru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.