Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi REB, bwavuze ko umunyeshuri wigaga mu Ishuri ryisumbuye ryigamo abakobwa ryo mu Murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo, uherutse guhanishwa kwirukanwa burundu kubera kumena amazi mu bikoresho by’ishuri, yahawe igihano kiremereye ugereranyije n’ikosa yakoze.
Ni nyuma yuko umunyeshuri wigaga mu mwaka wa kabiri mu ishuri ryisumbuye ry’abakobwa ‘Inyange Girls’ School of Science’ yirukanywe burundu, ndetse hakagaragara ibaruwa yandikiwe umubyeyi we wanemeje ko yamugezeho.
Iyi baruwa igaragaza ko uyu mubyeyi yakiriye umwana we tariki 29 Mutarama 2026, yashyizweho imikono n’abagize Akanama Ngengamyitwarire muri ririya shuri, barimo ababikira babiri.
Iyi baruwa yagarutsweho cyane, aho benshi bagayaga uburyo ubuyobozi bwa ririya shuri bwirukanye uyu mwana bumuziza kumena amazi mu bikoresho by’ishuri, bavuga ko yari akwiye guhabwa ikindi gihano kitari ukwirukanwa burundu.

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) Dr Flora Mutezigaju, aganira na Radiyo yitwa KT Radio, yavuze ko hasanzwe hari sitati yihariye igenga abakora mu nzego z’uburezi, igaragaza igihe umunyeshuri ashobora kwirukanwa burundu, ariko ko iriya mpamvu uriya yirukaniwe itari muri zikwiye gutuma ahanishwa iki gihano.
Yagize ati “Dushishikariza abakora mu burezi bw’ibanze kumenya ngo ni ryari umunyeshuri ashobora guhanishwa igihano cyo kwirukanwa burundu, ngicyo ngicyo kumena amazi, ntabwo birimo.”
Uyu muyobozi muri REB yavuze ko ubusanzwe iyo havutse ikibazo giteye impaka nk’iki, ubuyobozi bw’uru rwego bwihutira kuganira n’ubw’iryo shuri cyabayemo, kugira ngo hasobanurwe icyagiteye.
Gusa avuga ko n’inama y’ababyeyi n’abarimu b’ishuri riba ryabayemo ikibazo nk’iki, iba ikwiye kwicara, ikagishakira umuti bitagombye kugera aho inzego zo hejuru nka Minisiteri y’Uburezi cyangwa REB, zibyinjiramo.
Mu mpamvu zituma umunyeshuri yirukanwa burundu, harimo urugomo nko kurwana na bagenzi be cyangwa n’abarezi, kurangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa kunywa ibiyobyabwenge.
RADIOTV10








