Saturday, August 22, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamaica yasuye iz’u Rwanda zagiye gutanga umusanzu

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamaica yasuye iz’u Rwanda zagiye gutanga umusanzu

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamayika (JDF), Vice Admiral Antonette Wemyss-Gorman, yasuye abasirikare b’u Rwanda bari mu gace kitwa Trelawny, zagiye mu butumwa bwo gutanga ubufasha mu bikorwa byo gusana ibikorwa byangijwe n’inkubi y’umuyaga Hurricane Melissa.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu yasuye itsinda, Umugaba Mukuru wa JDF akihagera yakiriwe na Col Moses Kayigamba, Umuyobozi w’Itsinda ry’Abasiririkare ba RDF bari mu bikorwa by’ubwubatsi, wamusobanuriye aho imirimo yo  kubakira abaturage igeze mu turere twa James na Trelawny.

Aherekejwe na Col Moses Kayigamba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za JDF yasuye ahari imirimo itandukanye, aho abasirikare  b’ibihugu byombi bari gusana amazu yangijwe n’iyo nkubi y’umuyaga.

Muri uru ruzinduko, abayobozi baganiriye n’abaturage bagaragaje ishimwe ryabo ku bufasha bahawe n’ingabo z’ibihugu byombi.

Vice Admiral Wemyss-Gorman yashimye cyane itsinda ry’abasiririkare ba RDF ku kazi keza barimo gukora ku bufatanye  na bagenzi babo ba Jamayika, agaragaza ko inkunga ya RDF ifite uruhare rugaragara mu gutabara imiryango yibasiwe n’inkubi y’ imiyaga.

Uru ruzinduko rurashimangira  ubufatanye bukomeye  n’ubumwe bw’ ingabo za Jamayika n’ iz’ u Rwanda mu guhangana n’ibiza, no gutabara abaturage mu rugendo rwo  kongera kwiyubaka nyuma y’ibiza byabasenyeye.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 11 =