Ubuyobozi bw’Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare CHUB bwatangaje ko bwamaze kubona ibikoresho bigezweho by’ubuvuzi birimo ibipima kanseri, ibyuma byo guca muri scaner, n’ibindi byasabaga ko abarwayi boherezwa kuvurirwa ahandi.
Ubusanzwe, abarwayi baganaga Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) bavugaga ko bagorwaga no kubona serivisi zimwe na zimwe z’ubuvuzi. By’umwihariko, abafite ibibazo byasabaga gupimwa hifashishijwe ibyuma bigezweho, nko gukekwa kanseri, bakoherezwaga i Kigali cyangwa ku Bitaro bya Butaro kugira ngo bapimwe. Ibi byababeraga imbogamizi, haba mu gukora ingendo ndende, gutakaza ubushobozi bw’amafaranga, ndetse rimwe na rimwe hakaba n’abahasiga ubuzima.
Kuri izi mbogamizi zagaragazwaga n’abarwayi, mu birori byabereye muri ibi bitaro tariki ya 08 Gashyantare, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abarwayi, ubuyobozi bwa CHUB bwatangaje ko bwamaze kubona ibikoresho bigezweho by’ubuvuzi. Ibyo bikoresho birimo ibipima kanseri, ibyuma byo guca muri scaneri, n’ibindi byasabaga ko abarwayi boherezwa kuvurirwa ahandi. Ibi bikaba bigiye gukemura ikibazo cy’igihe cyatangwaga kugira ngo umurwayi abone serivisi zijyanye n’ubu buvuzi, binagabanya kohereza abarwayi mu bindi bitaro ndetse n’ikiguzi cy’ingendo n’ubuvuzi.
Umuyobozi Mukuru wa CHUB, Dr Ngarambe Christian, yavuze ko hashyizwe imbaraga mu kongera ibikoresho by’ubuvuzi ku buryo abarwayi bagana ibi bitaro bazajya bahabonera serivisi nyinshi bajyaga gushaka ahandi. Yongeyeho ko haguzwe ibikoresho bigezweho birimo n’ibipima kanseri n’ibindi bifasha mu kuvura indwara zikomeye.
Yagize ati: “Ibyo bikoresho bizatuma abarwayi batugana bagabanya ingendo zijya i Kigali gukoresha ibyo bizamini. Hejuru ya 75% by’abarwayi twoherezaga hanze y’ibitaro babaga bagiye gukoresha ibizamini bya MRI. Ubu rero twizeye ko tugiye kugabanya izo ngendo biturutse kuri ibi bikoresho.”


Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10








