Polisi y’u Rwanda yemeje ko umwe mu bantu babiri bakekwaho ubujura baherutse kwinjira muri rigore iherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali bamaze gushikuza abantu telefone, akirimo, ndetse ko hamenyekanye amakuru ya bagenzi babo babagaburiraga.
Aba bantu babiri bakekwaho ubujura, binjiye muri iyi rigore mu cyumweru gishize tariki 04 Gashyantare nyuma yo gushikuza Telefone abaturage bitambukiraga.
Kuva icyo gihe inzego z’umutekano zirinze aha hantu, kugira ngo aba bantu nibavamo bazatabwe muri yombi, gusa umwe muri bo na n’ubu yanze kuvamo, mu gihe undi yavuyemo ku bushake ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 06 Gashyantare 2026 nyuma yo kurembywa n’inzara.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yemeje ko umwe muri aba bantu akirimo, ndetse hakaba hamenyekanye amakuru ko hari abamufashaga kubona ibimutungiramo.
Yaguze ati “Aracyahari ndetse hari n’amayeri yakoreshwaga kugira ngo abeho ariko na yo yamenyekanye. Twamenye ko hari bagenzi babo babagaburiraga.”
CIP Gahonzire avuga ko “Havuyemo umwe, hasigayemo undi, ni yo makuru ahari, uwo ukirimo azivanamo na we nk’uko n’undi yikuyemo.”
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yavuze kandi ko nta gahunda uru rwego rufite yo gukoresha ubundi buryo nko gutera ibyuka biryana mu maso muri iyi rigole kugira ngo avemo.
Yagize ati “Ibyo byuka biterwa ahantu hari ngombwa nko mu bigaragambya, ariko ntibyaterwa mu bigo bw’amashuri, mu ngo z’abaturage no mu rusisiro.”
Muri aka gace k’i Nyamirambo hari hamaze iminsi havugwa ubujura bukorwa n’abatega abantu bakabashikuza ibyo bafite, bakiruka.
RADIOTV10








