Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yibukije Umudepite wo mu Nteko y’u Bubiligi ufite inkomoka muri DRC washimagije Paul Rusesabagina, ko yahamijwe ibyaha by’iterabwoba byagize ingaruka zikomeye zirimo n’abatakaje ubuzima, anamugaragariza amazina yabo.
Ni nyuma yuko Lydia Mutyebele Ngoi atangaje ko yakiriye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi “Paul Rusesabagina, ijwi ridacogora riharanira uburenganzira bwa muntu. Yafashije Abanyekongo, agaragaza akarengane.”
Uyu Mudepite mu Nteko y’u Bubiligi, ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakomeje avuga ko Rusesabagina yatawe muri yombi n’u Rwanda muri Kanama 2020, ahamywa ibyaha yashinjwaga muri 2021, akaza kurekurwa muri Werurwe 2023, arangije avuga ko ibi byose byamubayeho ngo kubera ubutwari bwe. Ati “Guharanira ibyiza bifite ikiguzi?”
Ubutumwa bw’uyu munyapolitiki kandi buherekejwe n’amashusho ye ari kumwe na Rusesabagina bicaye mu Nteko y’u Bubiligi, agaha urubuga uyu mugabo wahamijwe ibyaha by’iterabwoba, aho yumvikana ko ashyigikiye DRC, akanavuga nabi ubuyobozi bw’u Rwanda n’Umukuru w’Igihugu cyarwo.
Mu butumwa bwa Rusesabagina bwuzuye ibirego by’ibinyoma, nk’aho avuga ko ngo u Rwanda rwiba ubutunzi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Minisitiri w’Ububanyu n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yagaye uyu Mudepite washimagije Rusesabagina yirengagije ko yahamijwe ibyaha by’iterabwoba.
Nduhungirehe yatangiye yibaza niba “Guharanira agaciro, kuri Lydia Mutyebele ni ugushyigikira umunyabyaha wahamijwe ibikorwa by’iterabwoba.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yakomeje avuga ko yizera ko ishyaka Parti Socialiste ribarizwamo uyu munyapolitiki Lydia Mutyebele Ngoi, ko ridashobora gushyigikira ibyaha byakozwe na Rusesabagina, byagize ingaruka zirimo n’ubuzima bw’abantu batakaje ubuzima.
Amb. Nduhungirehe yagaragaje ingero z’abantu babuze ubuzima kubera ibikorwa bya Rusesabagina barimo Ornella w’imyaka 13, Isaac w’imyaka 17, Jeanine w’imyaka 23 kimwe n’abandi bishwe n’umutwe wa FLN wa Rusesabagina.
RADIOTV10








