Thursday, February 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rurageretse hagati y’umusore n’umukobwa ashinja kumuha 50.000Frw ngo bishimane akaza kwisubira

radiotv10by radiotv10
19/02/2026
in MU RWANDA
0
Rurageretse hagati y’umusore n’umukobwa ashinja kumuha 50.000Frw ngo bishimane akaza kwisubira
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, haravugwa ikibazo cy’umusore ushinja umukobwa ko yamuhaye ibihumbi 50 Frw ngo baryamane, akaza kwisubira, akamusaba kuyamusubiza, mu gihe undi ahakana ko ayo mafaranga ari we wayamuhaye.

Ikibazo cy’uyu musore n’inkumi bombi babarirwa mu kigero cy’imyaka 20, cyagarutsweho mu Nteko y’abaturage, yari yiteguye kugicoca, ariko umusore akabura, bigatuma isubika kukinjiramo mu mizi.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Taba mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana, aho amakuru avuga ko uwo musore yari yahaye umukobwa ayo mafaranga kugira ngo bakorane imibonano mpuzabitsina ariko umukobwa akaza kwisubira nyuma yo kuyakira.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Umuseke, avuga ko uyu musore yahise yiyambaza ubuyobozi, ajya gutanga ikirego ku Muyobozi w’Umudugudu, wahise abatumiza bombi ngo bashake umuti w’ikibazo.

Umusore yahamirije Mudugudu ko yahaye umukobwa ayo mafaranga bumvikanye ko baryamana, ariko yamara kuyashyikira akamuhinduka, iby’imibonano mpuzabitsina agahita abivamo.

Imbere y’umuyobozi, umusore yasabaga ko umukobwa yamusubiza amafaranga ye kuko icyo yari yayamuhereye kitagezweho, mu gihe umukobwa we yisobanuraga yemera ko ayo mafaranga ibihumbi 50 Frw ayafite koko, ariko ko ari ayo yari yahawe na musaza we ngo ayamubikire.

Umukobwa ahakana ko ntaho yahuriye n’uyu musore ku buryo bagera aho bumvikana kuri ayo mafaranga, ndetse ko n’ibyo kuryamana atazi aho abikura.

Kuri wa Kabiri tariki 17 Gashyantare ubwo habaga Inteko y’Abaturage, iki kibazo kiri mu byari ku murongo w’ibyari kwigwaho, ariko umusore arabura kuko yari yagiye ku isoko, mu gihe umukobwa we yari yitabye.

Nyuma yuko umwe mu barebwa n’iki kibazo abuze, ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo gusubira kukigaho, bwemeza ko buzagishakira undi munsi kugira ngo gishakirwe umuti.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 2 =

Previous Post

Leta y’u Rwanda igiye kugabanya imidugudu ive ku bihumbi 15 igera ku bihumbi 3

Related Posts

Leta y’u Rwanda igiye kugabanya imidugudu ive ku bihumbi 15 igera ku bihumbi 3

Leta y’u Rwanda igiye kugabanya imidugudu ive ku bihumbi 15 igera ku bihumbi 3

by radiotv10
19/02/2026
0

Leta y’u Rwanda iravuga ko iri muri gahunda yo kugabanya imidugudu hirya no hino mu Gihugu, ikava ku bihumbi biri...

Hatangajwe icyagaragaye mu kiyobyabwenge kimaze kwica abantu 17 mu byumweru bibiri mu Rwanda

Hatangajwe icyagaragaye mu kiyobyabwenge kimaze kwica abantu 17 mu byumweru bibiri mu Rwanda

by radiotv10
18/02/2026
0

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buratangaza ko ipimwa ryakorewe ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bwa kanyanga kimaze guhitana ubuzima bw’abantu 17 mu Karere...

Abasore babiri bakurikiranyweho gukubita umugabo basanze aryamanye na mushiki wabo bikamuviramo gupfa

Abasore babiri bakurikiranyweho gukubita umugabo basanze aryamanye na mushiki wabo bikamuviramo gupfa

by radiotv10
18/02/2026
0

Abasore babiri bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera barakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo bivugwa ko bamusanze...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo yafunzwe nyuma yo gutahurwaho kumara igihe abana n’umwana w’umukobwa arusha imyaka 40

by radiotv10
18/02/2026
0

Umugabo w’imyaka 57 ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB mu Karere ka Nyanza, nyuma yuko atanzweho amakuru ko yabanaga...

U Rwanda rwashimiye Perezida Putin w’u Burusiya ku bw’imikoranire myiza

U Rwanda rwashimiye Perezida Putin w’u Burusiya ku bw’imikoranire myiza

by radiotv10
18/02/2026
0

Uhagarariye u Rwanda mu Burusiya, Ambasaderi Maj. Gen. Joseph Nzabamwita yashimiye iki Gihugu na Perezida wacyo Vladimir Putin by’umwihariko, ku...

IZIHERUKA

Rurageretse hagati y’umusore n’umukobwa ashinja kumuha 50.000Frw ngo bishimane akaza kwisubira
MU RWANDA

Rurageretse hagati y’umusore n’umukobwa ashinja kumuha 50.000Frw ngo bishimane akaza kwisubira

by radiotv10
19/02/2026
0

Leta y’u Rwanda igiye kugabanya imidugudu ive ku bihumbi 15 igera ku bihumbi 3

Leta y’u Rwanda igiye kugabanya imidugudu ive ku bihumbi 15 igera ku bihumbi 3

19/02/2026
Hatangajwe icyagaragaye mu kiyobyabwenge kimaze kwica abantu 17 mu byumweru bibiri mu Rwanda

Hatangajwe icyagaragaye mu kiyobyabwenge kimaze kwica abantu 17 mu byumweru bibiri mu Rwanda

18/02/2026
Ikibazo cy’umugabo w’Umurusiya uri kugarukwaho cyane muri Kenya kubera amashusho ye cyinjiwemo n’inzego

Ikibazo cy’umugabo w’Umurusiya uri kugarukwaho cyane muri Kenya kubera amashusho ye cyinjiwemo n’inzego

18/02/2026
Abasore babiri bakurikiranyweho gukubita umugabo basanze aryamanye na mushiki wabo bikamuviramo gupfa

Abasore babiri bakurikiranyweho gukubita umugabo basanze aryamanye na mushiki wabo bikamuviramo gupfa

18/02/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo yafunzwe nyuma yo gutahurwaho kumara igihe abana n’umwana w’umukobwa arusha imyaka 40

18/02/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rurageretse hagati y’umusore n’umukobwa ashinja kumuha 50.000Frw ngo bishimane akaza kwisubira

Leta y’u Rwanda igiye kugabanya imidugudu ive ku bihumbi 15 igera ku bihumbi 3

Hatangajwe icyagaragaye mu kiyobyabwenge kimaze kwica abantu 17 mu byumweru bibiri mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.