• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rurageretse hagati y’umusore n’umukobwa ashinja kumuha 50.000Frw ngo bishimane akaza kwisubira

radiotv10by radiotv10
19/02/2026
in MU RWANDA
0
Rurageretse hagati y’umusore n’umukobwa ashinja kumuha 50.000Frw ngo bishimane akaza kwisubira
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, haravugwa ikibazo cy’umusore ushinja umukobwa ko yamuhaye ibihumbi 50 Frw ngo baryamane, akaza kwisubira, akamusaba kuyamusubiza, mu gihe undi ahakana ko ayo mafaranga ari we wayamuhaye.

Ikibazo cy’uyu musore n’inkumi bombi babarirwa mu kigero cy’imyaka 20, cyagarutsweho mu Nteko y’abaturage, yari yiteguye kugicoca, ariko umusore akabura, bigatuma isubika kukinjiramo mu mizi.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Taba mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana, aho amakuru avuga ko uwo musore yari yahaye umukobwa ayo mafaranga kugira ngo bakorane imibonano mpuzabitsina ariko umukobwa akaza kwisubira nyuma yo kuyakira.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Umuseke, avuga ko uyu musore yahise yiyambaza ubuyobozi, ajya gutanga ikirego ku Muyobozi w’Umudugudu, wahise abatumiza bombi ngo bashake umuti w’ikibazo.

Umusore yahamirije Mudugudu ko yahaye umukobwa ayo mafaranga bumvikanye ko baryamana, ariko yamara kuyashyikira akamuhinduka, iby’imibonano mpuzabitsina agahita abivamo.

Imbere y’umuyobozi, umusore yasabaga ko umukobwa yamusubiza amafaranga ye kuko icyo yari yayamuhereye kitagezweho, mu gihe umukobwa we yisobanuraga yemera ko ayo mafaranga ibihumbi 50 Frw ayafite koko, ariko ko ari ayo yari yahawe na musaza we ngo ayamubikire.

Umukobwa ahakana ko ntaho yahuriye n’uyu musore ku buryo bagera aho bumvikana kuri ayo mafaranga, ndetse ko n’ibyo kuryamana atazi aho abikura.

Kuri wa Kabiri tariki 17 Gashyantare ubwo habaga Inteko y’Abaturage, iki kibazo kiri mu byari ku murongo w’ibyari kwigwaho, ariko umusore arabura kuko yari yagiye ku isoko, mu gihe umukobwa we yari yitabye.

Nyuma yuko umwe mu barebwa n’iki kibazo abuze, ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo gusubira kukigaho, bwemeza ko buzagishakira undi munsi kugira ngo gishakirwe umuti.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × two =

Previous Post

Ibivugwa ku ifatwa ry’abanyamakuru batatu bafungiwe muri Minisiteri i Burundi

Next Post

Ikamyo yari irimo abantu 17 yakoze impanuka abarimo bose baragwa

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Ikamyo yari irimo abantu 17 yakoze impanuka abarimo bose baragwa

Ikamyo yari irimo abantu 17 yakoze impanuka abarimo bose baragwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.