Friday, February 20, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AFC/M23 iragaya amahanga uko akomeje kwitwara ku biri kubera mu bice birimo Minembwe

radiotv10by radiotv10
20/02/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
AFC/M23 iragaya amahanga uko akomeje kwitwara ku biri kubera mu bice birimo Minembwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ribabajwe no kubona umuryango mpuzamahanga ukomeje kuruca ukarumira ku bwicanyi buri gukorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa bukorerwa abatuye mu bice birimo Minembwe, Mikenge, na Karingi muri Kivu y’Epfo.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’iri Huriro mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Kane tariki 19 Gashyantare 2026.

Iri tangazo ryasohowe n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, yatangiye avuga ko “hakurikiwe ubwicanyi buri gukorwa buri munsi, kandi bukoranwa ubugome ku baturage bo muri Minembwe, Mikenge, Karingi, no mu misozi miremire ya Kivu y’Epfo, bukozwe n’itsinda ry’ingabo z’iterabwoba zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa, AFC/M23 ibabajwe cyane no gukomeza guceceka k’umuryango mpuzamahanga.”

Kanyuka yakomeje avuga ko ibi bikorwa by’ubugome ndengakamere bikomeje gukorerwa “abaturage b’inzirakarengane kandi badafite kirengera, bukozwe n’ingabo za FARDC, FNDB, Wazalendo, FDLR n’abacancuro b’abanyamahanga, burimo kwangiza icyizere n’ibyifuzo by’abaturage ba Congo byo gukemura ibibazo binyuze mu nzira z’amahoro.”

AFC/M23 ivuga ko ibi bikorwa bidashobora kwihanganirwa birimo gukorwa ku buryo bubabaje, kandi ko ari “ibyaha bikorerwa abagore, abana n’abageze mu zabukuru, ni ukurenga ku mategeko mpuzamahanga y’ubutabazi mu buryo bweruye.”

Iri Huriro rivuga ko ryifuza kumenyesha Abanyekongo, amahanga ndetse n’abayobozi bo mu karere, ko uruhande bahanganye rw’ubutegetsi bwa congo rukomeje ibi bikorwa bihunganya Igihugu ndetse n’akarere k’ibiyaga bigari.

Bati “Uku guceceka, kutagira igikorwa, no kutagira uruhare mu guhagarika ibi byaha bikomeye bigaragaza kwirengagiza inshingano zikomeye za politiki n’amahame yo kurengera ikiremwamuntu, bizagira icyo bibaza amateka.”

Iri huriro kandi rivuga ko ibi byose biri gukorwa bibangamiye amasezerano y’amahoro ya Doha n’ay’i Washington, rikavuga ko ubutegetsi bwa Congo bukomeje kugaragaza ko bwamaramaje mu guhitamo inzira y’intambara.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 17 =

Previous Post

Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zasuye abatahutse bavuye muri Congo barimo abahoze muri FDLR

Next Post

Ibyakurikiye ikibazo cy’umugabo wasanze undi amuca inyuma n’umugore we iwe kuri ‘Saint Valentin’

Related Posts

Agezweho: Murumuna w’Umwami w’u Bwongereza wari watawe muri yombi yarekuwe

Agezweho: Murumuna w’Umwami w’u Bwongereza wari watawe muri yombi yarekuwe

by radiotv10
20/02/2026
0

Uwahoze ari igikomangoma cy’u Bwongereza, Andrew Mountbatten-Windsor, murumuna w’Umwami Charles III, yarekuwe n’inzego z’umutekano nyuma yo gutabwa muri yombi akekwaho...

3 Simple Ways to Live With a Health Condition That Doesn’t Go Away

3 Simple Ways to Live With a Health Condition That Doesn’t Go Away

by radiotv10
20/02/2026
0

Living with a health condition that doesn’t go away can be exhausting. Some days you feel strong. Other days, even...

Ibivugwa ku ifatwa ry’abanyamakuru batatu bafungiwe muri Minisiteri i Burundi

Ibivugwa ku ifatwa ry’abanyamakuru batatu bafungiwe muri Minisiteri i Burundi

by radiotv10
19/02/2026
0

Abanyamakuru batatu b'i Burundi batawe muri yombi ubwo bari bagiye gutara inkuru kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y'iki Gihugu babanza kuhafungirwa...

Eng.-Three Journalists Detained at Burundi’s Ministry of Foreign Affairs

Eng.-Three Journalists Detained at Burundi’s Ministry of Foreign Affairs

by radiotv10
19/02/2026
0

Three Burundian journalists were arrested while covering an event at the Ministry of Foreign Affairs of the country. They were...

Ikibazo cy’umugabo w’Umurusiya uri kugarukwaho cyane muri Kenya kubera amashusho ye cyinjiwemo n’inzego

Ikibazo cy’umugabo w’Umurusiya uri kugarukwaho cyane muri Kenya kubera amashusho ye cyinjiwemo n’inzego

by radiotv10
18/02/2026
0

Umunyamabanga wa Leta muri Guverinoma ya Kenya ushinzwe Uburinganire, yatangaje ikibazo cy’umugabo w’Umurusiya umaze iminsi agaragara mu mashusho akoresha ibyo...

IZIHERUKA

Ibyakurikiye ikibazo cy’umugabo wasanze undi amuca inyuma n’umugore we iwe kuri ‘Saint Valentin’
MU RWANDA

Ibyakurikiye ikibazo cy’umugabo wasanze undi amuca inyuma n’umugore we iwe kuri ‘Saint Valentin’

by radiotv10
20/02/2026
0

AFC/M23 iragaya amahanga uko akomeje kwitwara ku biri kubera mu bice birimo Minembwe

AFC/M23 iragaya amahanga uko akomeje kwitwara ku biri kubera mu bice birimo Minembwe

20/02/2026
Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zasuye abatahutse bavuye muri Congo barimo abahoze muri FDLR

Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zasuye abatahutse bavuye muri Congo barimo abahoze muri FDLR

20/02/2026
Agezweho: Murumuna w’Umwami w’u Bwongereza wari watawe muri yombi yarekuwe

Agezweho: Murumuna w’Umwami w’u Bwongereza wari watawe muri yombi yarekuwe

20/02/2026
3 Simple Ways to Live With a Health Condition That Doesn’t Go Away

3 Simple Ways to Live With a Health Condition That Doesn’t Go Away

20/02/2026
Leta y’u Rwanda igiye kugabanya imidugudu ive ku bihumbi 15 igera ku bihumbi 3

Leta y’u Rwanda igiye kugabanya imidugudu ive ku bihumbi 15 igera ku bihumbi 3

20/02/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyakurikiye ikibazo cy’umugabo wasanze undi amuca inyuma n’umugore we iwe kuri ‘Saint Valentin’

Ibyakurikiye ikibazo cy’umugabo wasanze undi amuca inyuma n’umugore we iwe kuri ‘Saint Valentin’

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyakurikiye ikibazo cy’umugabo wasanze undi amuca inyuma n’umugore we iwe kuri ‘Saint Valentin’

AFC/M23 iragaya amahanga uko akomeje kwitwara ku biri kubera mu bice birimo Minembwe

Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zasuye abatahutse bavuye muri Congo barimo abahoze muri FDLR

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.