Friday, February 20, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hagaragajwe impamvu z’impungenge u Rwanda rufite ku kuba u Burundi bwakwinjira mu buhuza mu bya Congo

radiotv10by radiotv10
20/02/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Hagaragajwe impamvu z’impungenge u Rwanda rufite ku kuba u Burundi bwakwinjira mu buhuza mu bya Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko kuba Perezida w’u Burundi aherutse kuba Umuyobozi w’Akanama k’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bishobora kubangamira inzira zo gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo, kuko kiriya Gihugu cyafashe uruhande.

Minisitiri Nduhungirehe yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 19 Gashyantare ubwo yari amaze kwakira Komiseri mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi ushinzwe Imyiteguro y’Ibihe Bidasanzwe, Hadja Lahbib.

Nduhungirehe yavuze ko u Burundi “bushobora kugorana” mu bikorwa by’ubuhuza mu gushaka umuti w’amakimbirane ari mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni nyuma yuko Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ahawe inshingano zo kuyobora Akanama k’Abakuru b’Ibihugu bigiza Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, inshingano yatangiye tariki 14 Gashyantare.

Minisitiri Nduhungirehe, agaragaza zimwe mu mpamvu zigaragaza ko u Burundi bushobora kugorana, yavuze ko iki Gihugu gifite ingabo zikorana n’iza Guverinoma ya Congo FARDC mu rugamba zihanganyemo n’abarwanyi ba AFC/M23.

Muri iki kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Nduhungirehe yavuze ko “biteye impungenge” kuba u Burundi bufite uruhare mu ntambara iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “mu isura mbi.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ingabo z’u Burundi zagose Umuryango w’umuryango w’Abanyamulenge mu Ntara ya Kivu y’Epfo, bigatuma imibereho ndetse n’ibikorwa by’ubutabazi by’aba Banyekongo bigorana.

Ati “Muri urwo rwego, biragoye ko u Burundi, nubwo bwafashe umwanya wa Perezida wa AU, bugira uruhare mu buhuza.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwizeye ko abahuza bamaze igihe barashyizweho, nka Togo yahawe inshingano na AU, ndetse n’abandi batanu bafasha iki Gihugu, bazakomeza inshingano.

Ati “Twizera ko abo bafasha n’umuhuza bagomba gukomeza akazi kabo ko gushyigikira impande no gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington nta ruhare rw’u Burundi, ari nabwo bugize muri iyi ntambara.”

U Rwanda rwakunze kugaragaza uruhare rw’u Burundi muri iyi ntambara yo mu burasirazuba bwa DRC, aho byumwihariko ingabo za kiriya Gihugu zinakorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, usanzwe unahangayikishije u Rwanda.

U Rwanda kandi rwamaganye imikoranire y’u Burundi na DRC, mu mugambi wari uhari wo gushoza intambara kuri iki Gihugu cy’ibituranyi by’ibi byombi.

Ingabo z’u Burundi zimaze imyaka ibiri zigira uruhare muri iyi ntambara, aho binavugwa ko iki Gihugu gifiteyo ingabo zirenga ibihumbi 20 ziba zinayoboye ibitero bikomeje kugabwa mu bice binyuranye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Hadja Lahbib yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga
Ikiganiro cyabo cyakurikiwe n’icyo bagiranye n’abanyamakuru

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + seven =

Previous Post

Ibyakurikiye ikibazo cy’umugabo wasanze undi amuca inyuma n’umugore we iwe kuri ‘Saint Valentin’

Next Post

Kimenyi Yves wabaye umunyezamu w’Amavubi yasezeye burundu ruhago anatangaza ibyo yerecyejemo

Related Posts

Ibyakurikiye ikibazo cy’umugabo wasanze undi amuca inyuma n’umugore we iwe kuri ‘Saint Valentin’

Ibyakurikiye ikibazo cy’umugabo wasanze undi amuca inyuma n’umugore we iwe kuri ‘Saint Valentin’

by radiotv10
20/02/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, banenga umugabo bavugaho ubushurashuzi wahengereye mugenzi we yagiye...

Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zasuye abatahutse bavuye muri Congo barimo abahoze muri FDLR

Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zasuye abatahutse bavuye muri Congo barimo abahoze muri FDLR

by radiotv10
20/02/2026
0

Intumwa z’Ingabo za Uganda (UPDF) ziri mu Rwanda, ziri kumwe n’abayobozi mu Ngabo z’u Rwanda bakorera ku Mupaka uhuza ibi...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
20/02/2026
0

Leta y’u Rwanda igiye kugabanya imidugudu ive ku bihumbi 15 igera ku bihumbi 3

Leta y’u Rwanda igiye kugabanya imidugudu ive ku bihumbi 15 igera ku bihumbi 3

by radiotv10
20/02/2026
0

Leta y’u Rwanda iravuga ko iri muri gahunda yo kugabanya imidugudu yo guturamo iri hirya no hino mu Gihugu, ikava...

Gicumbi: Umugore akurikiranyweho icyaha cyakoranywe ubugome kidakwiye gukorwa n’umubyeyi

Kigali: Umugore ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu arusha imyaka 20 yisobanuye avuga ko ari we wabimusabye

by radiotv10
19/02/2026
0

Umugore w’imyaka 34 wo mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo ukurikiranyweho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 14 inshuro ebyiri...

IZIHERUKA

Kimenyi Yves wabaye umunyezamu w’Amavubi yasezeye burundu ruhago anatangaza ibyo yerecyejemo
FOOTBALL

Kimenyi Yves wabaye umunyezamu w’Amavubi yasezeye burundu ruhago anatangaza ibyo yerecyejemo

by radiotv10
20/02/2026
0

Hagaragajwe impamvu z’impungenge u Rwanda rufite ku kuba u Burundi bwakwinjira mu buhuza mu bya Congo

Hagaragajwe impamvu z’impungenge u Rwanda rufite ku kuba u Burundi bwakwinjira mu buhuza mu bya Congo

20/02/2026
Ibyakurikiye ikibazo cy’umugabo wasanze undi amuca inyuma n’umugore we iwe kuri ‘Saint Valentin’

Ibyakurikiye ikibazo cy’umugabo wasanze undi amuca inyuma n’umugore we iwe kuri ‘Saint Valentin’

20/02/2026
AFC/M23 iragaya amahanga uko akomeje kwitwara ku biri kubera mu bice birimo Minembwe

AFC/M23 iragaya amahanga uko akomeje kwitwara ku biri kubera mu bice birimo Minembwe

20/02/2026
Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zasuye abatahutse bavuye muri Congo barimo abahoze muri FDLR

Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda zasuye abatahutse bavuye muri Congo barimo abahoze muri FDLR

20/02/2026
Agezweho: Murumuna w’Umwami w’u Bwongereza wari watawe muri yombi yarekuwe

Agezweho: Murumuna w’Umwami w’u Bwongereza wari watawe muri yombi yarekuwe

20/02/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kimenyi Yves wabaye umunyezamu w’Amavubi yasezeye burundu ruhago anatangaza ibyo yerecyejemo

Kimenyi Yves wabaye umunyezamu w’Amavubi yasezeye burundu ruhago anatangaza ibyo yerecyejemo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kimenyi Yves wabaye umunyezamu w’Amavubi yasezeye burundu ruhago anatangaza ibyo yerecyejemo

Hagaragajwe impamvu z’impungenge u Rwanda rufite ku kuba u Burundi bwakwinjira mu buhuza mu bya Congo

Ibyakurikiye ikibazo cy’umugabo wasanze undi amuca inyuma n’umugore we iwe kuri ‘Saint Valentin’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.