Richard Kamanzi, wahoze afite ipeti rya CSP (Chief Superintendent of Police) muri Polisi y’u Rwanda wari mu kiruhuko, yitabye Imana azize ibiza byaturutse ku mvura nyinshi yaguye mu Mujyi wa Kigali.
CSP (Rtd) Richard Kamanzi witabye imana ku myaka 57 y’amavuko, yitabye Imana kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Gashyantare ku manywa mu masaaha ya saa saba, aho yaguye iwe mu mu Mudugudu wa Rindiro mu Kagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.
Nyakwigendera yahitanywe n’ibiza by’imvura yaguye ari nyinshi, ikagusha igikuta cy’igipangu cye cyagwiriye inzu mu cyumba yari aryamyemo agahita ahagisa ubuzima.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The New Times, yemeje urupfu nyakwigendera CSP (Rtd) Richard Kamanzi.
CIP Wellars yagize ati “Turihanganisha umuryango kubera uru rupfu. Ubu icyihutirwa ni ukubashakira aho baba, kuko inzu yasenyutse.”
Amakuru avuga ko nyuma yuko umurambo wa nyakwigendera ukuwe munsi y’ibikuta byari byamugwiriye, wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya gisirikare i Kanombe.
Inzu y’umuryango wa nyakwigendera, yasenyutse ndetse ugiye kuba wimukiye ahandi, mu gihe hagishakwa igisubizo kirambye cy’imibereho yawo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali kandi yaboneyeho kugira inama abaturage gufata ingamba muri ibi bihe by’imvura nyinshi, byumwihariko bakagenzura inzira z’amazi zikikije ingo zabo, no kwirinda ibishobora kuba byashyira mu kaga ubuzima bwabo mu gihe imvura iri kugwa.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, giherutse gutangaza ko iki gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Kabiri, kizarangwa n’imvura nyinshi iri hejuru y’iyari isanzwe igwa mu gihe nk’iki, izaba irimo inkuba nyinshi n’umuyaga.
RADIOTV10









