• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Minisitiri Dr.Utumatwishima yanenze uwamenyekanye mu myidagaduro mu Rwanda watangaje ibinyoma byibasira Ubuyobozi

radiotv10by radiotv10
23/02/2026
in IMYIDAGADURO
0
Minisitiri Dr.Utumatwishima yanenze uwamenyekanye mu myidagaduro mu Rwanda watangaje ibinyoma byibasira Ubuyobozi
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yagaye Mupende Ramadhan wamamaye nka Bad Rama mu gufasha abahanzi nyarwanda, kubera amagambo yuzuye ibinyoma yatangaje yibasira ubuyobozi bw’u Rwanda n’abayobozi bakuru barwo.

Ni nyuma yuko uyu Bad Rama usigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe za America akoze ikiganiro live ku rubuga nkoranyambaga rwa Tik Tok, agatangaza amagambo yibasira u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo.

Byinshi byatangajwe n’uyu wamenyekanye mu ruganda rw’imyidagaduro tutifuje kuvuga mu nkuru yacu kuko bihabanye n’ukuri, agera n’aho yibasira Umukuru w’Igihugu amushinja ibinyoma.

Anajya mu murongo w’abiyemeje gushinja u Rwanda ibinyoma ku rwagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akanarenzaho ibindi byinshi bikunze kuzamurwa n’ubutegetsi bwa Congo n’abiyemeje kuyoboka umurongo wabwo.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, mu butumwa yanyujije kuri X mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gashyantare 2026, yavuze ko na we yarebye kiriya kiganiro cyatanzwe n’uyu wahoze afasha abahanzi nyarwanda, ariko ko amunenga kubera ibinyoma yatangaje.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi kandi yavuze ko kimwe n’abandi nka Bad Rama, gutangaza ibinyoma ku Gihugu cyabo atari yo nzira iboneye yo gusaba ubuhungiro no kubona ibyangombwa byabwo mu Bihugu baba baragiyemo.

Yagize ati “Ibinyoma no kubahuka Abayobozi bacu sibyo bikora politike. Si nayo nzira ikwiye yo kubona ibyangombwa muri West [muri America]. Iyo ubikoze abaturage turakwamagana na Leta ikazakuduhera isomo.”

Minisitiri Dr. Utumatwishima yakomeje asaba urubyiruko rw’u Rwanda kwima amatwi biriya bonyoma byatangajwe na Bad Rama, ahubwo bakikomereza imihigo n’ibikorwa bibateza imbere n’Igihugu cyabibarutse.

Minisitiri Utumatwishima yanenze Bad Rama
Bad Rama yatangaje ibinyoma byinshi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + nineteen =

Previous Post

Kiliziya Gatulika mu Rwanda yatangaje urupfu rwa Padiri Faustin Rutembesa unazwi mu Burezi

Next Post

Inzu y’igorofa ituwemo n’umuryango muri Kigali yakubiswe n’inkuba ihita inafatwa n’inkongi

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
Inzu y’igorofa ituwemo n’umuryango muri Kigali yakubiswe n’inkuba ihita inafatwa n’inkongi

Inzu y’igorofa ituwemo n’umuryango muri Kigali yakubiswe n’inkuba ihita inafatwa n’inkongi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.