• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

TduRwanda2026: Agace ka kabiri kegukanywe n’Umunya-Espagne ukinana n’uwatwaye aka mbere

radiotv10by radiotv10
23/02/2026
in SIPORO
0
TduRwanda2026: Agace ka kabiri kegukanywe n’Umunya-Espagne ukinana n’uwatwaye aka mbere
Share on FacebookShare on Twitter

Umunya-Espagne, Pau Martí Soriano ukinira ikipe ya NSN Cycling Team yegukanye agace ka kabiri k’isiganwa rya Tour du Rwanda, mu gihe Umunyarwanda waje hafi ari Nsengiyumva Shemu waje ku mwanya wa 20.

Aka gace gafite intera y’ibilometelo 134,6; kahagurukiye i Nyamata mu Karere ka Bugesera kerecyeza mu ka Huye, aho abakinnyi banyuze mu muhanda mushya, uhuza Intara y’Iburasirazuba n’iy’Amajepfo.

Aka gace kahagurutse ku isaaha ya saa sita, n’abakinnyi 78 bahagutse i Nyamata berecyeza i Huye, mu gihe ku munsi w’ejo ubwo hakinwaga agace ka mbere hahagurutse abakinnyi 84.

Abakinnyi batatu; ari bo Martins, Heidemann, na Erasmus bakunze kuyobora abandi, aho bashyize ikinyuranyo cy’ibihe igikundi kinini (Peloton), ariko kigenda kigabanya ibihe ubwo bendaga kugera aho basoreza isiganwa.

Ubwo abakinnyi basatiraga kwinjira mu mujyi wa Huye, peloton yari igifitemo amasegonda macye n’abakinnyi bari imbere, bagiye kuwinjiramo bayakuyemo, ndetse peloton igera ku murongo wo gusorezaho, abakinnyi bari kumwe.

Umunya-Eritrea, Henok Mulubrhan wahabwaga amahirwe yo kwegukana aka gace, yahagereye rimwe na Pau Martí Soriano, ariko kuko yari kumwe na bagenzi be bakinana mu ikipe, imwe, baramuzibira, bituma uyu Munya-Espagne ukinira NSN ari we ukandagiza bwa mbere ipine ku murongo wera aho yakoresheje amasaha 03:10′:10”.

Uyu Munya-Espange Pau Martí Soriano kandi yahise anafata umwambaro w’umuhondo uyoboye iri siganwa ku rutonde rusange, awambura mugenzi we Umunya-Israel Itamar Einhorn bakinana mu ikipe ya NSN Cycling Team.

Ni mugihe uyu Munya-Eritrea, Henok we yaje ku mwanya wa kabiri, ku mwanya wa gatatu haza Umubiligi Mauro Cuylits ukinira ikipe ya Lotto – Groupe Wanty, na we wakurikiwe na Hodei Gabina Munoz wa Soudal Quick-Step Devo Team waje ku mwanya wa kane.

Ubwo abakinnyi biteguraga guhaguruka mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere
Mu muhanda abaturage bari bishimye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − eight =

Previous Post

Amakuru agezweho nyuma y’imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Next Post

Kiliziya Gatulika mu Rwanda yatangaje urupfu rwa Padiri Faustin Rutembesa unazwi mu Burezi

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Kiliziya Gatulika mu Rwanda yatangaje urupfu rwa Padiri Faustin Rutembesa unazwi mu Burezi

Kiliziya Gatulika mu Rwanda yatangaje urupfu rwa Padiri Faustin Rutembesa unazwi mu Burezi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.