• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Ubutumwa bw’umuyobozi w’umukino w’amagare ku Isi ku mpanuka ikomeye yabaye muri Tour du Rwanda

radiotv10by radiotv10
24/02/2026
in SIPORO
0
Ubutumwa bw’umuyobozi w’umukino w’amagare ku Isi ku mpanuka ikomeye yabaye muri Tour du Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare (UCI), David Lappartient yatangaje ko yababajwe n’impanuka ikomeye yabaye ubwo hatangizwaga Tour du Rwanda, yihanganisha imiryango ifite abayo bayigiriyemo ibibazo.

Iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru tariki 22 Gashyantare 2026 ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda ahakinwe agace katurutse Rukomo kerecyeza i Rwamagana.

Iyi mpanuka yabereye i Gabiro ubwo imwe mu modoka ziba ziherecyeje abari mu irushanwa yataga umuhanda ikagonga bamwe mu bari baje kureba iri siganwa, babiri bagahita bahasiga ubuzima.

Mu itangazo yashyize hanze, Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare (UCI), David Lappartient yagize ati “Nababajwe cyane no kumva impanuka ikomeye yabaye muri Tour du Rwanda.”

Yakomeje agira ati “UCI irihanganisha inshuti n’iirwanyo yagizweho ingaruka n’iyi mpanuka, kandi irifuriza abakomeretse gukira vuba.”

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ubwo iyi mpanuka yari ikimara kuba, ryavuze ko kandi abandi bantu batandatu bayikomerekeyemo, bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.

FERWACY kandi yavuze Polisi y’u Rwanda yahise itangira iperereza ku cyaba cyateye iriya mpanuka yabaye ku munsi wa mbere w’iri rushanwa rimaze gukinwa uduce tubiri.

Ubwo agace ka kabiri kari kagiye gutangira kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda yapimaga abashoferi batwara ibinyabiziga biherecyeza abakinnyi n’ibitwara abafatanyabikorwa b’irushanwa, kugira ngo harebwe ko batanyoye ibisindisha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + 8 =

Previous Post

Ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kumenya aho ruhagaze mu ireme ry’uburezi ku Isi

Next Post

Menya imisanzu mishya ya Mituweli na serivisi nshya zongewe ku bayivurizaho

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Menya imisanzu mishya ya Mituweli na serivisi nshya zongewe ku bayivurizaho

Menya imisanzu mishya ya Mituweli na serivisi nshya zongewe ku bayivurizaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.