Nizeyimana Didier uzwi nka Muchoma na Barafinda Sekikubo Fred na bagenzi babo baregwa ibyaha birimo gukwirakwiza amakuru y’ibihuha ashobora guteza imvururu, bafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.
Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gashyantare 2026 n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwaburanishije urubanza ku ifungwa ry’agateganyo mu cyumweru gishize.
Uretse Muchoma na Barafinda, uru rubanza kandi ruregwamo Mazimpaka Patrick, Nkeramihigo Japhet na Tumukunde alias Fitboy Djuma, bakurikiranyweho ibifitanye isano n’ibiganiro byatambukaga ku miyoboro ya YouTube.
Muri uru rubanza rwashyizwe mu muheezo, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko gufata icyemezo cyo gufunga by’agateganyo aba bantu kubera uburemere bw’ibyaha bakurikiranyweho biri mu byaha bikomeye.
Urukiko rwafashe icyemezo cyo kwemeza ko abaregwa bafungwa by’agateganyo kubera ibyagezweho mu iperereza, ndetse n’ibyaha biregwa aba bantu, bikaba ari ibyaha bikomeye.
Aba bantu baregwa ibyaha bifitanye isano n’ibyagiye bitangazwa na Barafinda wigeze kwiyita Umunyapolitiki, anashaka gutanga kandidatire mu matora ya Perezida wa Repubulika inshuro ebyiri, ariko zose akaba atari yujuje ibisabwa.
Mu biganiro birimo amagambo akarishye byagiye bitambuka ku miyoboro ya YouTube, uyu mugabo wigeze kuvugwaho kugira ibibazo byo mu mutwe, yumvikanye avuga amakuru y’ibinyoma nko gushinja u Rwanda ko rwagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibyo biganiro byatambukaga ku miyoboro irimo uwitwa Sana TV show ya Muchoma usanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za America, yakorwagaho n’abarimo bariya bandi baregwa muri uru rubanza nka Tumukunde alias Fitboy Djuma wari umukozi wa Muchoma.


RADIOTV10








