U Rwanda rwakiriye izindi mpunzi 164 ziturutse muri Libya, zatumye umubare w’izimaze kwakirwa kuva mu mwaka wa 2019 ugera mu 2 760, ziganjemo izamaze kubona Ibihugu bizakira.
Izi mpunzi zakiriwe mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gashyantare 2026 nk’uko byatangajwe na Minisiteri ishinzwe Ibikora by’Ubutabazi.
Iyi Minisiteri ivuga ko “ku bufatanye na UNHCR (Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi), u Rwanda rwakiriye irindi tsinda ry’abasaba ubuhungiro 164 bavuye muri Libya.”
Aba bantu 164 bakiriwe n’u Rwanda, biganjemo abakomoka muri Sudan, kuko abo muri iki Gihugu ari 143, hakaba 19 bakomoka muri Eritrea, umwe wo muri Sudani y’Epfo, n’undi umwe wo muri Ethiopia.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi itangaza ko nyuma yuko aba basaba ubuhungiro bavuye muri Libya bakiriwe, bahise bajyanwa gucumbikirwa mu kigo gisanzwe kijyanwamo izi mpunzi zituruka muri kiriya Gihugu.
Iyi Minisiteri kandi yatangaje ko “kuva muri 2019, abantu 2 760 bamaze koherezwa, muri bo abarenga 2 500 bamaze kubona Ibihugu bibakira.”
U Rwanda rwatangiye kwakira impunzi ziturutse muri Libya muri 2019 nyuma yuko rusinyanye amasezerano n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi UNHCR yo kwakira aba Banyafurika bari bakomeje kubaho mu buzima bubi muri Libya.
Abayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda, barimo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame bakunze kuvuga ko kuba u Rwanda rwaremeye kwakira izi mpunzi, atari uko rufite ibya mirenge, ahubwo ari uko ruzi umusonga wo kwitwa impunzi, kuko amateka yarwo yatumye hari umubare munini w’Abanyarwanda bisanze mu buhunzi.



RADIOTV10










