• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko byagenze ngo hahagarikwe burundu umugambi w’ibihano America yari igiye gufatira u Rwanda

radiotv10by radiotv10
27/02/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Uko byagenze ngo hahagarikwe burundu umugambi w’ibihano America yari igiye gufatira u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Hagiye hanze amakuru avuga ko ibihano Leta Zunze Ubumwe za America zateganyaga gufatira u Rwanda, byahagaritswe burundu kubera dipolomasi yo ku rwego rwo hejuru ya Perezida Paul kagame.

Inkuru yanditswe na The Wall Street Journal ifite umutwe ugira uti “As Trump’s African Peace Deal Teetered, a Call From Rwanda Halted U.S. Sanctions” cyangwa se ngo “Ubwo harengwaga ku masezerano y’Amahoro ya Trump, ubusabe bw’u Rwanda bwatumye hahagarikwa ibihano”, ivuga ko mu mpera za Mutarama Perezida Kagame ubwe yivuganiye na Senateri Lindsey Graham wo muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za America.

Perezida Kagame yahaye icyifuzo uriya Musenateri wo muri U.S cyo kugira icyo akora ubwo Guverinoma y’Igihugu cye na Minisiteri zishinzwe Imari n’Ubukungu bariho bategura ibihano ku bayobozi bakuru b’u Rwanda ndetse n’aba M23.

Ibyo bihano byari bigamije gusubiza ku mirwano yari yubuye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byafashwe nko kurenga ku masezerano y’Amahoro yasinyiwe i Washington D.C. mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize.

Iki kinyamakuru kivuga ko Senateri Graham yavuganye n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa U.S- White House ndetse n’ibya Visi Perezida JD Vance akabumvisha ko u Rwanda “ni umufatanyabikorwa ukomeye wa America mu by’umutekano” kandi w’ingenzi wohereza amabuye y’agaciro nkenerwa Leta Zunze Ubumwe za America.

Yakomeje aburira America ko gufatira u Rwanda ibihano, byagira ingaruka zikomeye, ku bushake rufite mu gushaka umuti w’ibibazo binyuze mu nzira z’amahoro.

Nyuma y’izi nama z’uyu Musenateri, abayobozi bakuru mu butegetsi bwa America bahise bafata umwanzuro wo guhagarika ibihano, baburizamo ubusabe bwari bwatanzwe n’abayobozi bo mu nzego z’imari n’ubukungu. Ibyo bihano byaje guhita bihagarikwa burundu.

Perezida Kagame na na Senateri Lindsey Graham

White House kandi yemereye The Wall Street Journal ko nta bihano byigeze bifatwa, ndetse ko bitazigera bifatwa, no mu bihe biri imbere.

Guverinoma y’u Rwanda yakomeje kugira uruhare n’ubushake mu masezerano y’amahoro ndetse nyuma y’isinywa ryayo ikaba yarashimangiye ko “izayashyira mu bikorwa uko yakabaye” ariko nanone ntiyahwemye kugaragaza uburyo DRC n’imitwe bafatanyije “bakomeje kuyarengaho” mu bihe binyuranye.

U Rwanda kandi rwakunze kwamagana ibirego rushinjwa mu kugira uruhare rutaziguye mu bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, ahubwo rugashimangira ko rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi ku mipaka.

Abayobozi banyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda kandi bakomeje kugaragaza ibiriho bikorerwa Abanyekongo by’umwihariko abatuye mu bice birimo muri Minembwe muri Kivu y’Epfo.

Guverinoma y’u Rwanda kandi ntiyahwemye kugaragaza uburyo imikoranire ya FARDC, ingabo z’u Burundi, umutwe w’iterabwoba wa FDLR, na Wazalendo, bakomeje kwica Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Muri iyi minsi kandi, haravugwa kubura kw’imirwano ikomeye muri Kivu y’Epfo, aho uruhande rwa Leta ya Kinshasa rukomeje kurasa ntacyo rwitayeho mu bice bituwemo n’abaturage rukoresheje indege zitagira abapilote mu bitero bikomeje guhitana inzirakarengane nyinshi z’abasivile.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 1 =

Previous Post

Umugabo wagaragaye akubitwa n’umugore we yabivuzeho birambuye n’icyo bapfaga

Next Post

Umunyamakuru Bianca wigeze kwibwa imodoka igasangwa yarakoze impanuka byamenyekanye ko nawe aherutse gukora ikomeye

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Umunyamakuru Bianca wigeze kwibwa imodoka igasangwa yarakoze impanuka byamenyekanye ko nawe aherutse gukora ikomeye

Umunyamakuru Bianca wigeze kwibwa imodoka igasangwa yarakoze impanuka byamenyekanye ko nawe aherutse gukora ikomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.