• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Abanyamakuru ba siporo Rugaju na Lorenzo bashimiwe icyemezo bafashe nyuma y’amakimbirane

radiotv10by radiotv10
27/02/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Abanyamakuru ba siporo Rugaju na Lorenzo bashimiwe icyemezo bafashe nyuma y’amakimbirane
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura RMC, rwashimiye abanyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju Reagan na Musangamfura Christian uzwi nka Lorenzo, uburyo bahisemo inzira y’ibiganiro n’ubwumvikane mu gukemura amakimbirane bari bafitanye.

Ibi byatangajwe n’uru rwego, mu butumwa yatanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Gashyantare 2026, aho rwagize ruti “RMC irashimira Lorenzo na Rugaju bahisemo inzira y’ibiganiro, ubwumvikane n’ubuhuza mu gukemura amakimbirane bagiranye mu bihe bitambutse akagaragara no mu ruhame.”

RMC ivuga ko “iyi ni intambwe ishimishije kandi ishimangira ubunyamwuga, kwiyubaha ndetse no guharanira ishema n’icyizere abaturage bafitiye itangazamakuru.”

Uru rwego rwaboneyeho gusaba abanyamakuru kwirinda gukoresha umuyoboro w’igitingazamakuru cyangwa imbuga nkoranyambaga zabo bwite nk’igikoresho cyo kwihimura ku bo bafitanye ibibazo.

Ruti “Tuboneyeho gushishikariza abakora umwuga w’itangazamakuru bose gukomeza kwimakaza imyitwarire iboneye, kubahana, no kwihutira gukemura amakimbirane mu nzira y’amahoro.”

Aba banyamakuru banakoranye mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA byumwihariko kuri Radio Rwanda mu kiganoro n’ubundi cy’amakuru ya Siporo, baherutse guterana amagambo, mu buryo bweruye, aho umwe yanakoresheje imvugo ziremereye.

Byatangiye ubwo umwe muri aba banyamakuru byavugwaga ko yaba ari inyuma y’isezera rya Ngabo Roben ku mwanya w’umukozi ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru muri Rayon Sports.

Rugaju Reagan wavugaga ko Lorenzo ari inyuma ya ririya sezera rya Ngabo, yavugaga ko uyu mugenzi wabo Lorenzo asanzwe yaramwishyizemo, ndetse ko hari ibyo bapfa byatumye anagenda ku nshuti ze zirimo n’uyu Ngabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × three =

Previous Post

Umunyamakuru Djihad yahamijwe ibyaha byo gusakaza amashusho y’urukozasoni ya Yampano

Next Post

How to shower properly and how often to bathe

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
How to shower properly and how often to bathe

How to shower properly and how often to bathe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.