Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yasuye serivisi nshya zatangijwe mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), zirimo imashini zigezweho mu gusuzuma no kuvura indwara zikomeye, mu rwego rwo kurushaho kwegereza abaturage ubuvuzi bugezweho kandi bufite ireme.
Muri uru ruzinduko, Minisitiri yarebye imikorere y’imashini za MRI na CT Scan ziherutse gushyirwa muri ibi bitaro ku nshuro ya mbere. Zitezweho gufasha mu gusuzuma indwara zitandukanye zirimo izifata ubwonko, umutima n’izindi ngingo z’imbere mu mubiri hadakoreshejwe kubaga.
By’umwihariko, hanamuritswe ikoranabuhanga rigezweho ryo mu buryo bwa robo rizwi nka ZEISS KINEVO 900 S, rikoreshwa mu kubaga ubwonko mu buryo busobanutse kandi butekanye kurushaho. Iri koranabuhanga rifasha abaganga kubona neza aho bakorera, rikagabanya ibyago byo kwangiza ibindi bice by’umubiri no kongera amahirwe yo gukira k’umurwayi.
Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) biherereye mu Karere ka Huye, bikaba ari kimwe mu bitaro bikomeye bya Leta byigishirizwamo abaganga n’abandi banyeshuri bo mu rwego rw’ubuvuzi.
Minisitiri yanasuye anafungura ku mugaragaro ishami rishya rivura indwara ya kanseri, laboratwari ivuguruye ifite ibikoresho bigezweho, ndetse n’Ikigo cy’Imyitozo Ngiro (Simulation Centre) cyubatswe muri ibi bitaro, kigamije gufasha abanyeshuri n’abaganga kwimenyereza no kunoza ubumenyi mu buvuzi bifashishije ikoranabuhanga.
Yashimangiye ko ishyirwaho ry’ibi bikoresho n’aya mashami mashya biri mu murongo wa Leta y’u Rwanda wo gushimangira ubuvuzi bufite ireme no kugabanya umubare w’abajya kwivuriza kure, by’umwihariko abavaga mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyepfo bajya gushaka ubuvuzi ahandi. Yanasabye abakozi b’ibi bitaro gukomeza kubungabunga no gukoresha neza ibi bikoresho ku nyungu z’abaturage.
Ati: “Hashyizwe ubushobozi na Leta y’u Rwanda muri aya mezi make ashize kugira ngo agace k’Iburengerazuba n’Amajyepfo y’igihugu kabashe kubona ubuvuzi bugezweho bwo gupima no kuvura indwara zikomeye byasabaga ko abazirwaye bajyaga kuvurirwa ahandi. Ibi bizafasha abaturage ndetse n’abanyeshuri biga ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda.”
Abaturage bivuriza kuri ibi bitaro barishimira izi serivisi nshya, bavuga ko zibagabanyirije ingendo ndende bajyaga bakora bajya gushaka ubuvuzi bwihariye mu bindi bitaro.
Kankindi Geneviève wo mu Karere ka Rusizi ati: “Twajyaga tuza hano bagasanga turwaye zimwe mu ndwara zikomeye bakatwohereza mu bindi bitaro bya kure. Ubu noneho tugiye kujya twivuriza hafi; ni ibyo kwishimira cyane.”
Kwamamaza izi serivisi bishimangira intambwe igihugu gikomeje gutera mu rwego rw’ubuzima, hagamijwe kubaka ubuvuzi bushingiye ku ikoranabuhanga n’ubumenyi bugezweho.


Prince Théogène NZABIHIMANA
RADIOTV10










